Prezida Kagame yashimiye abitanze bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu.

8,078
Kwibuka30
VIDEO: President Paul Kagame Delivers New Year Message – Rwanda High  Commission | London

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, agaragaza ko ari bo batumye igihugu kigera ku iterambere kigezeho ubu.

Abivuze kuri iyi tariki ya 01 Ukwakira, iyi tariki ikaba yibukwa nk’itariki urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriyeho (tariki 01 Ukwakira 1990).

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yanditse ubutumwa bugira buti “Ku bantu mwese mwagaragaje ishyaka ryo gukunda igihugu no kucyitangira, mwagenze urugendo rwasaga n’urudashoboka, mwatugejeje aho turi ubu.”

Kwibuka30

“Byaduteye ishema nk’Igihugu, kandi turabashimira, Dukomereze aho.”

“To all Patriots of our Country and friends who walked this seemingly insurmountable journey that put put us where we are today and did us proud today as a Nation We salute you and Thank you!!! Dukomerezaho….!!!

Image

Fred Rwigema wari ku isonga mu gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu mu mwaka wa 1990

Leave A Reply

Your email address will not be published.