Isazi yakomye mu nkokora ibiganiro mpaka muri Amerika

15,006
Isazi yaguye ku mutwe wa Pence yakomeje kugarukwaho na benshi

Isazi yagaragaye ku mutwe wa visi perezida Pence yateje impagararaMu gihe Mike Pence na Kamala Harris bari mu biganiro mpaka.

Ubwo iyi sazi yagaragaraga kuri umwe mu bahatanira kuba visi perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abafata amashusho birinze gukomeza kumugaragaza bibangamira imigendakere myiza y’ikiganiro.

Kuri ubu igikomeje kwibazwa na benshi ni uko isazi yagaragaye ubwo Mike Pence yari ageze mu mwanya wo gusubiza ikibazo cy’irondaruhu rikomeje kugaragara muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye bakomeje kugaruka kuri iyi sazi ndetse bamwe bavuga ko byabangamiye uruhande rwa Harris wasubije ibibazo atagaragara kubera ko abafataga amashusho bari bahugiye ku isazi yari mu misatsi yera ya Pence.

Si ubwambere isazi yivanze mu bikorwa byo kwiyamariza kuyobora Amerika kuko mu 2016 indi sazi yaguye mu isura ya Hillary Clinton ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora iki gihugu nyuma akaza gutsindwa amatora.

Comments are closed.