Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) na Miss Iradukunda Elsa basezeranye imbere y’amategeko

5,349

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017 kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Werurwe 2023 yasezeranye mu mategeko na Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.

Umuhango wo gusezerana wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Amakuru yatangajwe na Desiré Nsabimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, yavuze ko Ishimwe Dieudonné na Iradukunda Elsa bamaze gusezerana imbere y’amategeko ubu bombi bakaba ari umugore n’umugabo.

Urukundo rw’aba bombi rwavuzwe cyane mu ifungwa rya Prince Kid ubwo Miss Iradukunda Elsa yagaragazaga inyandiko zafashwe nk’impimbano zishinjura Prince Kid ku byaha yari akurikiranyweho ndetse na we akaza kubifungirwa igihe gito akaza kurekurwa nyuma.

Miss Iradukunda yongeye kugaragara ajya kwakira Prince Kid ubwo yarekurwaga avuye mu igororero rya Mageragere, ababibonye bashimangira urukundo rwabo.

Aba bombi bagiye bagaragara bari kumwe ariko ntibifuze kubigaragaza cyane ko bari mu Rukundo, ndetse bakirinda kugaragaragara mu itangazamakuru.

Uku gusezerana kwa Prince Kid na Miss Iradukunda kuje nyuma y’igihe gito uyu musore amusabye ko azamubera umugore undi na we arabimwemerera, amwambika impeta.

Comments are closed.