Isi ikomeje gushinja umuherwe BILL GATE kuba nyirabayazana w’icyorezo cya covid-19

11,945

Inyandiko zisaga ibihumbi magana cyenda zanditswe n’abantu batandukanye zirashyira mu majwi umuherwe BILL GATE kuba nyuma y’icyorezo cya coronavirus kimaze gushegesha isi yose

nyandiko zigera kuri 900,000 zimaze gutambuka ku mbuga nkoranyambaga ziyama umuherwe Bill Gates. Hari byinshi byo kwibaza kuri uyu muherwe birimo impamvu iri gutuma Isi imucyeka amababa, impamvu nawe atari guhwema kuvuga byinshi kuri Coronavirus ndetse akaba amaze imyaka 5 avuga byinshi ku ndwara z’ibyorezo.

Bill Gates ni umwe mu bantu bari gutuma benshi bakwirakwiza igihuha (amakuru ataremezwa n’abashakashatsi) cy’uko iyi virus yaba ari umupango wa muntu ndetse ko uyu mushoramali yaba yarayikoresheje agamije inyungu. Benshi mu bagaruka kuri iyi ngingo bashinza Bill Gates cyane cyane bashingira ku magambo yagiye atangaza mu binyamakuru bitandukanye ndetse n’imbwirwaruhame yagiye avuga.

Mu mwaka wa 2015, ubwo Bill Gates yavugaga imbwirwaruhame muri TED Talks mu byo yavugiyemo yatangaje we ku bwe abona abatuye Isi batakagombye kuba bari gushyira imbaraga mu gukora ibisasu bya kirimbuzi ahubwo ko bakagombye kuba bari gushyira agatege mu ngamba z’ukuntu bazahangana n’indwara z’ibyorezo zigiye kwibasira Isi. “Tugomba kwitegura, ariko ntakubikomeza, nta guhunika ibigega by’amakaroni.” Bill Gates

Iyi mbwirwa ruhame yatanze mu 2015, nyuma y’uko Isi iri kwibasirwa na Covid-19 benshi bayigarutseko cyane ndetse iyi video yarebwe inshuro zigera kuri Miliyoni 25 mu gihe cy’ukwezi kumwe. Muri iyi minsi Covid-19 ikimara gufata indi ntera ndetse ikanica benshi, uyu mugabo yatangiye gucyekwa amababa ndetse benshi bavuga ko ari umupango we w’ubucuruzi.

Mu mwaka wa 2018 hari inkuru yaciye mu kinyamakuru cya business Insider ikubiyemo amagambo yose yavuzwe na Nyakubahwa Gates. Iyi nkuru nayo ivuga ukuntu abatuye Isi barangaye ndetse ko bashobora kuzatungurwa n’icyorezo gishobora kuboreka. 

Ese uyu mugabo yaba yari azi ibigiye kuzaba? Yaba se ari umuhanuzi?  

Magingo aya, hafi ya benshi mu batuye mu bice bitandukanye by’Isi ntibari guhwema gusaba Bill Gates kuzana umuti vuba ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko ari kubatinza. Abinyujije mu kigo cye cy’ubugiraneza afatanyije n’umugore we, amaze gutanga agera kuri Miliyoni $250 harimo Miliyoni $150 yatanze ku wa 15 Mata 2020 zifasha abatuye Isi guhangana ndetse no gushaka umuti w’iki cyorezo.

Bill Gates hamwe n’umugore we Melinda Gates

Ku wa 14 Mata 2020, ubwo umugore wa Bill Gates yaganiraga na radiyo ya BCC nawe yatangaje amagambo yatumye benshi bacyeka ko uyu muryango ushobora kuba uzi byinshi kuri iki cyorezo. Melinda Gates yavuze byinshi ku bijyanye n’uburyo bari bariteguye Covid-19 ku rwego rwo hejuru ndetse avuga ko banahunitse ibiribwa. 

Melinda Gates mu magambo ye ati: Ni iki cyaba mu gihe nta mazi asukuye ahari? Ni iki cyaba mu gihe nta biribwa bihagije bihari? Ese twajya hehe? Ese ni iki twakora nk’umuryango? Hhh cyane rwose ni cyo cyaduteye kubika ibiribwa.

Uyu mugore yunzemo ati ”Icyo tuvugaho buri joro iyo turi ku meza ni ukuntu turi abanyamahirwe kandi turi n’abanyacyubahiro. Akenshi tugaruka ku kuntu turi abanyamahirwe kuko tuba twabonye ibiribwa kandi hari imiryango hirya no hino ku Isi iba yabibuze” 

Aya magambo ya Melinda Gates ndetse ukongeraho n’ayo Bill Gates ari guterana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ku bijyanye n’iki cyorezo, na yo agaragaza ukuntu uyu mugabo afite byinshi azi ku cyorezo cya Coronavirus gihangayikishije Isi.

Ku rundi ruhande, benshi hirya no hino ntabwo bumva ukuntu Bill Gates ari kubaka uruganda rukora imiti ya Covid-19 kandi itaraboneka ndetse nta n’ubwo ahwema gutangaza ko umuti w’iki cyorezo uzaboneka nyuma y’amezi 18. Bamwe bati ”Gates se yaba ari umuganga? Ni gute yamenya igihe umuti wa Covid-19 uzabonekera?.

Amagambo uyu mugabo ari kubwirwa ni menshi cyane. Nk’uko ikinyamakuru cya New York Times cyabitangaje, ubutumwa bugera ku bihumbi 16 (16,000) bwashyizwe ku rubuga rwa Facebook bwavuzweho ndetse bunakundwa inshuro zigera ku 900,000, bwose bwagarukaga ku kuba Bill Gates ashobora kuba ari we nyirabayazana w’iki cyorezo.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko mu biganiro byose bica ku mateleviziyo hirya no hino ku Isi, inkuru zivuga ko Bill Gates ashobora kuba yarateje icyorezo cya coronavirus zavuzwe inshuro zigera kuri Miliyoni 1.2.

Andi makuru adafite gihamya ari kuzenguruka ni uko iyi virus ishobora kuba iri gukwirakwizwa n’iminara ya murandasi y’icyiciro cya gatanu (5G) ndetse ikaba ari yo mpamvu iyi virus iri kwibasira ibihugu bikomeye cyane. 

Gusa iyi mpamvu nayo ifatwa nk’iguhuha kuko nta bushakashatsi na bumye bwigeze bugaragaza ko iyi murandasi ifite ubu bushobozi. Iki gihuha cyo kimaze kuvugwa inshuro zigera ku 18,000 ku ma televiziyo muri uku kwezi kwa mata.

Ubwo Bill Gates yashyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho (Video) arimo ubutumwa bushimira abaganga bari kwita ku barwayi ba Covid-19 n’ukuntu ari intwari, yaratutswe cyane.

(Inkuru ya “Inyarwanda.com”)

Comments are closed.