Isi yose yanze kumwakira, icyafasha KABUGA Felesiyani ni uko yakoherezwa mu Rwanda

128
kwibuka31

Umushinjacyaha w’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urukiko rwa Arusha yasabye uru rwego ko rwakwiga ku irekurwa ry’agateganyo rya Félicien Kabuga akoherezwa mu Rwanda, igihugu afitiye ubwenegihugu bw’amavuko kandi “cyonyine cyagaragaje ubushake bwo kumwakira”, nk’uko inyandiko y’uru rwego ibivuga.

Kabuga ubu afungiye muri gereza y’i La Haye mu Buholandi nyuma y’uko urugereko rw’uru rwego rukorerayo muri Nzeri 2024 rwanzuye guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Kabuga w’imyaka 90 ku mpamvu z’uburwayi, kandi ko azarekurwa by’agateganyo.

Kabuga yashinjwe ibyaha birimo guha inkunga y’amafaranga umugambi wa jenoside mu Rwanda mu 1994, ibyaha yarezwe we yabyise “ibinyoma”.

Ku wa kabiri i Arusha muri Tanzania, inteko y’abacamanza batatu; Iain Bonomy, Mustapha El Baaj na Margaret M. deGuzman hamwe n’umwanditsi Mr. Abubacarr M. Tambadou yize ku irekurwa ry’agateganyo rya Kabuga no koherezwa kwe mu Rwanda.

Inyandiko y’urukiko ivuga ko hashingiwe ku byabaye mu myaka ibiri ishize, “niba Kabuga arekuwe, azajya gusa mu Rwanda”.

Comments are closed.