Israel – Hamas: Abapfuye bamaze kurenga 1,000: Dore amakuru mashya agazweho

2,819
Kwibuka30

Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere intambara irakomeje hagati y’igisirikare cya Israel na Hamas, abamaze gupfa ku mpande zombi bararenga 1,100 kuva kuwa gatandatu mu gitondo Hamas itangira igitero kuri Israel.

Amwe mu makuru wamenya ubu:

  • Igisirikare cya Israel cyatangaje muri iki gitondo ko ahantu harindwi mu majyepfo y’igihugu kirimo kurasana n’abarwanyi ba Hamas
  • Mu masaha 36 nyuma y’uko imirwano itangiye, ibisasu bya rokete biracyaturuka muri Gaza bikagwa mu majyepfo ya Israel
  • Mu kwihimura, ibisasu bya Israel bimaze gutuma abasivile barenga 123,000 bava mu byabo muri Gaza aho abagera ku 74,000 bahungiye mu mashuri nk’uko ONU ibivuga
  • Ibitaro byo muri Gaza biruzuriranye kandi bigowe no gukora kubera gucikagurika kw’amashanyarazi. ONU iravuga ko ahantu hamwe Gaza ikura amashanyarazi hasigaranye iminsi micye yo gukora
  • Ibihugu bitandukanye bimaze gutangaza ko abaturage babyo bishwe cyangwa bashimuswe na Hamas
  • Leta zunze ubumwe za Amerika zigije hafi ya Israel ubwato rutura bwazo bugwaho indege kandi zivuga ko zizoherezayo izindi ntwaro – Ibyo Hamas yise “ubushotoranyi”
  • Abategetsi ba Amerika biteze ko mu masaha 48 Israel ikora igitero cyo ku butaka ikinjira muri Gaza
  • Igiciro cy’ibitoro cyazamutse muri ako karere kubera impungenge ko iyi mirwano iza guhungabanya ubucuruzi bw’ibitoro mu burasirazuba bwo hagati

Ubwato bw’intambara bwa Amerika yohereje hafi ya Gaza muri Mediterane bwitwa USS Gerald R. Ford, bureshya na metero 337 na 71 z’ubujyejuru.

Ubwato karahabutaka Amerika yohereje muri Israel gufasha ingabo z’icyo gihugu guhangana na Hamas.

Kwibuka30

Buri mwaka Amerika yoherereza Israel miliyari z’amadorari z’inkunga, kandi kuva mu ntambara ya II y’isi Israel nicyo gihugu cyakira inkunga nini ya Amerika.

Imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera – Igisirikare

Isiraheli ikomeje kwihimura ari nako imisha ibisasu muri Gaza.

Imibare y’abapfuye muri Israel irakomeza kwiyongera kuko abakomeretse bikomeye ari benshi, nk’uko igisirikare kibuvuga.

Jonathan Conricus, umuvugizi wa Israel Defense Forces (IDF), yabivuze muri video yo ku cyumweru nijoro, ko uwo ari “umunsi mubi mu mateka ya Israel kurusha kure indi yose”. Ibi ni bimwe mu byo yavuze:

  • “Nta na rimwe mbere twigeze tugira umubare w’Abisiraheli benshi gutya bishwe n’igitero kimwe, igikorwa cy’umwanzi ku munsi umwe”
  • Yagereranyije igipimo cy’ibyangijwe na Hamas “n’ibitero bya 9/11 na Pearl Harbour ubishyize hamwe”
  • IDF ivuga ko “yazahaje bikomeye” ubushobozi bwa Hamas mu bitero byo mu kirere kuri Gaza byakomeje mu ijoro rishyira kuri uyu wa mbere
  • Iki gisirikare cyateguye abasirikare b’inkeragutabara bagera ku 110,000 mu majyepfo ya Israel biteguye urugamba.

(Src:BBC)

Leave A Reply

Your email address will not be published.