Isura y’umwana muto ikomeje gutangaza benshi

6,773

Uyu mwana ukiri mutoya cyane, uri mukigero cy’imyaka 8 akomeje gutangaza abantu benshi bamubona kuko iyo bamubonye bamugereranya n’umusaza w’imyaka 80.

Uyu mwana ntaratangira ishuri kuko babonako, abandi bana bashobora kumutinya kubera uburyo asa cyangwa bakajya bamuhohotera, ntava murugo yirirwana na Nyina umubyara ndetse kujya aho abandi bana bari n’ikibazo kuko batamwiyumvamo abenshi baramutinya cyane babona adasa nabo.

Bayezid Hossain, ukomoka i Magura mu majyepfo ya Bangladesh, afite uburwayi butuma umubiri usaza inshuro umunani ku gipimo gisanzwe cyimyaka umuntu afite.

Nyina w’uyu mwana witwa Tripti Khatun, yavuze ko amenyo ye yakuze afite amezi atatu gusa.

Amakuru avuga ko ariko ubu ku myaka 8, amenyo ye yamaze gucika intege no amwe atangira gukuka.Bayezid arwaye indwara yitwa progeria itera gusaza vuba. Abarwayi ba progeria mu bisanzwe ntibamara imyaka 13 bakiriho.


Comments are closed.