Itorero ADEPR rishobora gusezerera abashumba 435 n’abavugabutumwa 3600

8,060
RGB yahagaritse inzego zose z'ubuyobozi za ADEPR - DomaNews.rw

Itorero ry’umwuka mu Rwanda ADEPR biravugwa ko rishobora gusezerera abakozi babo barenga ibihumbi 10.

Igihunga,ubwoba kwibaza uko ubuzima buri imbere burakomeza nibyo byuzuye mu mitima y’Abavugabutumwa(Mwalimu)bayoboraga imidugudu n’Abashumba bayoboraga za Paruwasi benshi none kuwa 03 Mata 2021 biteganyijwe ko basezererwa.

Nkuko amakuru yakunze gucicikana ku mbuga nkoranyambaga z’Abakiristu ba ADEPR mu marira n’amaganya baririra, abagize iri torero bakomeje kwibaza aho abo bakozi b’Imana  benshi   bazerekeza nyuma yo gusezerwa na Komite nshya y’inzibacyuho iyoboye ADEPR muri iki gihe. iyo komite ikaba yaratangiye amavugurura ihereye ku bayobozi b’indembo n’icyari itorero ry’uturere.

Mu mpinduka  nshya zakozwe  bashyiraho indembo abahoze ari Abayobozi b’itorero mu turere no mu ndembo zakuwemo nta numwe wisanzemo bose barasezerewe bituma bamwe baba abarakare,a

bandi bakaba bari kwitegura  gusubira mu buzima busanzwe.

None kuwa 03 Werurwe 2021 byitezwe ko abari abayobozi ba za Paruwase 435.Abarimu bayobora imidugudu 3600,abacungamutungo 435 ba za Paruwase bategereje  guhabwa amabaruwa abasezerera.

Izi mpinduka zibaye, zisize icyari indembo 4,zibaye icyenda,mu gihe ururembo rw’amajyaruguru rwari rufite Paruwase 73 ubu hasigaye 27,Ururembo rw’Umujyi wa Kigali rwari rufite Paruwase 41 zaragabanyijwe zigirwa 18,Ururembo rw’iburasirazuba zari 92 hasigaye 41,Uburengerazuba 138 hasigaye 80 mu gihe ururembo rw’amajyepfo rwari rufite ama paruwase 35,hasigaye 14.

Umwe mu bashumba baganiriye na Rwandatribune utashatse ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru k’ubwumutekano we yavuze ko ikigaragara izi mpinduka zigamije gusonzeshya bamwe zigahaza abandi.

 yagize ati:”Umuvugizi wa ADEPR azajya ahembwa Miliyoni 3.900.0000frw ku kwezi hatarimo aya misiyo,Umuuyobozi w’ururembo ahembwe 1500.000frw,mu gihe uzayobora Paruwase azajya ahembwa 700.000frw.

Uyu Mushumba kandi ntiyabuze gutunga agatoki urwego rw’imiyoborere RGB ko arirwo rwatanze amabwiriza yo kubasezerera. ati:” kuva RGB yakwinjira mu kibazo cya  ADEPR niho ibintu byadogereye birushaho kuba bibi uhereye mu gihe cya Usabwimana Samuel kugeza ubu.

Abakurikiranira hafi iby’iri torero basanga hashobora kuvuka ishyamba rigizwe n’ abashumba b’ababarakare benshi bazaba bambuwe inshingano zabo ku buryo noneho  rishobora kwisanga  mu matiku adashyira. undi musesenguzi nawe utashyatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko izi mpinduka zishobora kubyara umusaruro urambye kuko  wasasangaga, hari Paruwase  nyinshi n’imidugudu ariko ugasanga bitaragiraga ingengo y’imari ihagije bityo mu gihe zaba zagabanyijwe hashobora kubaho uburyo bwo kwihaza.

(Src: Rwandatribune)

Comments are closed.