Nyarugenge: 43 bafatiwe mu rugo rw’umuturage barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

5,961
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata ahagana  saa yine abapolisi bafatanije n’abayobozi mu nzego z’ibanze  n’abaturage basanze abantu 43 mu nzu y’uwitwa Mukamunzungu Claudine barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.  Bafatiwe  mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara mu Kagari ka Kimisagara,  Umudugudu wa Birama. Aba bafashwe nyuma y’iminsi ibiri gusa muri uyu murenge mu Kagari ka Katabaro naho hafatiwe abantu 41 bari mu masengesho barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Mukamuzungu Claudine ariyemerera ko aba bantu bari baturutse mu mirenge itandukanye yegereye Umurenge wa Kimisagara, bakaba bari bamaze iminsi myinshi atibuka baza iwe mu masengesho.

Yagize” Aba bantu buri muntu agira itorero rye asengeramo  ariko bazaga iwanjye mu masengesho, barampamagara bakansaba ko dusengana nanjye nkabemerera. Ndemera ko twakoze icyaha cyo kutumvira ubuyobozi ku mabwiriza bwashyizeho  yo  kurwanya icyorezo cya COVID-19.”

Mukamuzungu Claudine ariyemerera ko aba bantu bari bamaze iminsi myinshi atibuka baza iwe mu masengesho.

Mukamuzungu yasabye imbabazi ubuyobozi bw’Igihugu ndetse n’abaturarwanda muri  rusange kuko atigeze ahagarara mu murongo wa Leta wo kurwanya COVID-19,  yagiriye inama abakora nk’ibyo yakoraga kubireka kuko  kurenga ku mabwiriza ya Leta atari byiza.  

Karengera Jean Bosco ni umwe mu bantu 43 bafatiwe mu nzu kwa Mukamuzungu Claudine, yavuze ko we yaturutse aho atuye mu Murenge wa Kanyinya. Yavuze ko atari ubwa mbere aje gusengera muri ruriya rugo,  aremera ko icyumba cy’uruganiriro bari bicayemo kidafite ubushobozi bwo kujyamo abantu 43 bityo bakaba bafite ibyago byinshi byo kwanduzanya COVID-19.

Kwibuka30

Karengera Jean Bosco yavuze ko atari ubwa mbere aje gusengera muri ruriya rugo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Havuguziga Charles avuga ko imikoranire y’abaturage n’inzego z’umutekano niyo irimo gutuma abantu nka bariya bafatwa. Yagaragaje ko bamwe mu bakora ariya masengesho baba banafite imyumvire iri hasi  baterwa n’ukwemera.

Ati” Mu minsi ibiri ishize gusa  twari twafashe abandi bantu 41 bari mu masengesho mu nzu y’umuturage, uyu munsi twafashe abandi 43. Ibyo ni umusaruro uva mu guhanahana amakuru n’abaturage kugira ngo dukomeze turwanye iki cyorezo. Bamwe mu bafatwa usanga bafite ubujiji bushingiye ku myemerere aho bavuga ngo uri kumwe na Yesu ntabwo COVID-19  imufata.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yagaragaje ko hari abantu barimo kugaragaza kutumvira amabwiriza ya Leta. Yavuze ko Polisi itazigera irambwirwa gukurikirana abarenga ku mabwiriza.

Ati “ Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru kugira ngo dukurikirane abantu nk’aba barenga ku mabwiriza kandi banateza ibibazo mu baturage bagenzi babo. Abantu ntibakwiye kudohoka ku mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19, bayubahirize, bayakurikize kandi arasobanutse.”

CP Kabera yakanguriye abakirisitu  gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abayobozi b’Igihugu. Yavuze ko hari insengero zujuje ibyangombwa bakwiye kuzijyamo bagasenga ariko nabwo bakubahiriza amabwiriza yatanzwe yo kuzisengeramo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.