Itsinda rya Kane ry’impunzi ziturutse muri Libya rizagera mu Rwanda kuwa Kane w’iki cyumweru

8,073

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko kuwa Kane taliki 19 Ugushyingo aribwo itsinda rya kane ry’impunzi zizaturuka muri Libya rizagera mu Rwanda , bakazahita bajyanwa gucumbikirwa mu Nkambi ya Gashora.

Iyi Minisiteri yatangaje ko uku kwakira izi mpunzi biri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yizeza ko izi mpunzi zizafatwa neza aho zizaba zicumbikiwe.

U Rwanda rwaherukaga kwakira icyiciro cya gatatu cy’impunzi zaturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, icyiciro cyari kigizwe n’abantu 117 bageze mu Rwanda basanga abari baraje mu cyiciro cya mbere 66 na 123 bo mu cya kabiri.

Kugeza ubu UNHCR ivuga ko impunzi zirenga 80 mu zo u Rwanda rwari rwakiriye zivuye muri Libya zamaze koherezwa mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira, bikaba biteganyijwe ko hari n’abandi bashobora kujyanwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Comments are closed.