Izi Nizo Nyubako 10 Ndende Kurusha Izindi Ku Isi

12,335

Kimwe mu bigaragaza iterambere ry’imigi n’ibihugu muri rusange ni imiturirwa miremire inogeye amaso y’abayireba.

Kuri ubu, ku isi habarirwa ibihumbi n’ibihumbi by’imiturirwa miremire. Nkuko bitangazwa na skyscraper, kugeza ubu, umuturirwa muremure kurusha iyindi uherereye mu mugi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Indorerwamo yabakusanyirije urutonde rw’imiturirwa 10 miremire kurusha iyindi ku isi.

10. Shanghai world financial centre

Ni inyubako iherereye mu mugi wa Shanghai mu Bushinwa, ikaba ifite uburebure bwa metero 491.9, yubatswe mu 2008.

9. The exchange 106

Ni inyubako iherereye mu mugi wa Kuala Lumpur muri Malaysia, ifite uburebure bwa metero 492.1, ni inyubako ikiri kubakwa kugeza ubu.

8. Taipei 101

Iri mu mugi wa Taipei muri Taiwan, ifite uburebure bwa metero 508.1, imirimo yo kuyubaka yasojwe mu 2004.

7. China zun

Iherereye mu mugi wa Beijing mu Bushinwa, ikaba ifite uburebure bungana na metero 527.6, byari byitezwe ko imirimo yo kubaka iyi nyubako izarangira mu 2019.

6. One World Trade Centre

Iri muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite uburebure bwa metero 541.3, yubatswe mu 2014.

5. Lotte World Tower

Iri mu mugi wa Soul muri Korea y’epfo, ifite uburebure bwa metero 554.4, yubatswe mu 2017.

4. Ping An Finance Centre

Ibarizwa mu mugi wa Shenzhen mu Bushinwa, ireshya na metero 598.9, imirimo yo kuyubaka yarangiye mu 2017.

3. Makkah Royal Clock Tower Hotel

Iherereye mu mugi wa Mecca , Saudi Arabia, ireshya na metero 601, imirimo yo kuyubaka yarangiye mu 2012.

2. Shanghai Tower

Iherereye mu mugi wa Shanghai mu Bushinwa, ireshya na metero 631.8, imirimo yo kuyubaka yarangiye 2014.

  1. Burj Khalifa

Iyi niyo nyubako ndende ku isi, iherereye mu mugi wa Dubai, muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. uburebure bw’iyi nyubako ni metero 828.1, iyi nyubako yatashwe kumugaragaro mu 2010.

Comments are closed.