Uganda: Abamotari barasaba Leta kubatunga mu gihe bakiri muri gahunda ya guma murugo

7,400
Kwibuka30
Moto ntizicyemerewe gutwara abantu muri Uganda mu kwirinda coronavirus

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za Moto i Bugande bareze Leta yabo kuba ikomeje gahunda ya gumamurugo, bityo ko igomba kubatunga kuko batari gukora.

Ishyirahamwe ry’abatwara abantu kuri za moto mu gihugu cya Uganda riravuga ko leta iri kuvangura ubushabitsi ikemerera abakora ubundi bushabitsi bwose gukora ibyabo nubwo hari amabwiriza bahawe.

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ko imodoka zitwara abagenzi muri rusange zongera gukora zitwara kimwe cya kabiri cy’ubushobozi bwazo kugira ngo abantu bahane intera ya metero byibuze.

Kwibuka30

Gusa, yavuze ko byaba ari kare cyane kwemerera abatwara abantu kuri moto, avuga ko urebye nta mwanya uba uri hagati y’utwaye n’utwawe.

Moto zemerewe gusa gutwara imizigo.

Abakora aka kazi bamaze iminsi bamagana icyo cyemezo.

Bavuga ko guverinoma nta mafaranga ibaha yo kubatunga muri iki gihe badafite aho bakura kubera icyo cyemezo.

Ikirego abamotari barega leta, cyashyikirijwe urukiko rukuru rwa Kampala.

Leave A Reply

Your email address will not be published.