Kenya:Umupolisikazi wahigwaga kubera icyaha cyo kwica abagabo babiri nawe yirashe arapfa.

4,355
Caroline Kangogo: The making of a killer cop - Citizentv.co.ke

Umupolisikazi wo muri Kenya wari umaze igihe ashakishwa aregwa kurasa akica abagabo babiri bamusanze yapfuye mu rugo rw’ababyeyi be.

George Natembeya, umutegetsi wo mu ntara ya Elgeyo Marakwet yavuze ko Caroline Kangogo yari yaragiye mu rugo rw’ababyeyi be muri ako gace ka Rift Valley ari naho yirasiye agapfa.

Hashize ibyumweru bibiri ahigwa bikomeye mu gihugu hose n’itsinda rihuriweho n’inzego nyinshi zavuze ko ari “umuntu ufite intwaro kandi w’umurashi ukaze”.

Breaking News: Caroline Kangogo Found Dead (+PHOTOS) - Sunset Kenya
Carolina bamusanze mu rugo iwabo yirashe amasasu mu mutwe, ndetse n’imbunda yakoresheje yo mu bwoko bwa masotera yari imuri iruhande.

Yashakishwaga nyuma y’urupfu rw’abagabo babiri bivugwa ko yarashe mu minsi ibiri itandukanye mu mujyi wa Nakuru na Kiambaa mu burengerazuba bwa Kenya.

Umwe mu bagabo bishwe yari umupolisi mugenzi we mu gihe undi bivugwa ko yari mu bagabo babiri bakundanaga na Caroline.

Umurambo wa Caroline Kangogo bawusanze mu rugo rw’ababyeyi be uyu munsi kuwa gatanu mu gitondo mu ntara ya Elgeyo Marakwet, mu burengerazuba.

Ababyeyi be, hashize icyumweru bavugiye mu binyamakuru bamusaba kwishyikiriza polisi.

Caroline Kangogo Sends Chilling Message To Her Estranged Husband

Comments are closed.