Jackie Chan Yemereye akayabo nk’igihembo umuntu uzavumbura urukingo rwa “Coronavirus”

10,716

Jackie Chan wabaye ikirangirire mu mafilime yemeye gutanga igihembo ku muntu uzavumbura urukingo rwa coronavirus.

Umukinnyi w’amafilime y’imirwano wabaye ikirangirire mu myaka ishize JACKIE CHAN yemeye gutanga akayabo ka miliyoni imwe y’ama Yuan (Amafranga akoreshwa mu gihugu cy’Ubushinwa) angana n’ibihumbi 130 by’amayero ku muntu ku giti cye cyangwa ishyirahamwe uzavumbura urukingo rwa coronavirus, indwara imaze kuba ikibazo ku Bushinwa no ku isi muri rusange.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zikoreshwa mu gihugu cy’Ubushinwa Weibo, Bwana Jackie Chan umusaza w’imyaka 66 y’amavuko wavukiye mu mugi wa HongKong mu gihugu cy’Ubushinwa yagize ati:”…dufite abahanga benshi, barashoboye kandi, bagire icyo badukorera, mfite igitekerezo rero, nemeye gutanga igihembo cya miliyoni imwe ku muntu ku giti cye cyangwa umuryango uzavumbura urukingo rwa Coronavirus…” Icyorezo cya Corona virus kimaze guhitana, abantu barenga 800, yatangiye kumenyekana mu mpera z’umwaka ushize.

Comments are closed.