Jado Castar yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha by’impapuro mpimbano

7,373
Kwibuka30
Jado Castar yavuze amagambo akomeye mu kiganiro cyihariye twagiranye -  YouTube
Urwego rw’ighugu rw’ubugenzacyaha bwataye muri yombi Bwana Jean De Dieu Bagirishya, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano muri dosiye yatumye ikipe y’u Rwanda ya Volleyball y’abagore iterwa mpanga mu marushanwa Nyafrika

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’, yatawe muri yombi akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Jado Castar yafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021. Afungiye kuri Sitasiyo ya Kicukiro y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Icyaha Jado Castar akurikiranyweho gifitanye isano n’iperereza riri gukorwa bijyanye n’icyatumye Ikipe y’Igihugu mu Bagore isezererwa muri Shampiyona Nyafurika ya Volleyball yabereye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeye iby’aya makuru avuga avuga ko koko Bwana Jado Castar ari mu maboko y’ubugenzacyaha kubera icyaha akurikiranyweho cy’impapuro mpimbano muri dosiye yatumye ikipe ya Volleyball y’abagore sezererwa mu gikombe cya Afrika cyari kimazze iminsi kibera i Kigali mu Rwanda.

Dr MURANGIRA B. Thierry yagize ati“Ni byo yatawe muri yombi. Ari gukorwaho iperereza, akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano mu gushyira mu bikorwa inshingano ze.’’

Umuvugizi wa RIB Yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ku bandi banyamuryango ba FRVB, bakekwaho uruhare muri ibyo bikorwa yise “Ibikorwa by’umwanda” ngo na bo bakurikiranwe.

Kwibuka30

Amakuru yizewe IGIHE dukesha iyinkuru yamenye ni uko n’Umuyobozi wa FRVB, Me Ngarambe Raphaël yaraye ahamagajwe na RIB , arabazwa ariko arataha.

Ngarambe Raphaël atorewe kuba Perezida... - RwandaTelevision | Facebook
Me Ngarambe uyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda nawe yahamagawe ahatwa ibibazo ariko birangira atashye.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezerewe mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyaberaga i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa ku gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.

Iri rushanwa ryasojwe ku wa 19 Nzeri 2021, ryegukanywe na Cameroun mu gihe ritakinwe ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu kubera kutumvikana ku cyemezo cyari gufatirwa u Rwanda.

Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brésil, bari gukinira u Rwanda ku nshuro ya mbere, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku mugoroba wo ku wa Kane ariko uhita uhagarara utaratangira.

Iki kibazo cyateje amahari ndetse habanza kwanzurwa ko irushanwa rihagarara burundu ariko mu ijoro rishyira ku Cyumweru, ahagana saa Saba n’igice, ni bwo hasohowe itangazo rivuga ko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda ndetse Ministeri ya Siporo ifata inshingano zo gufatanya na CAVB mu kurisoza.

Ministeri ya Siporo yanijeje ko igiye kwinjira mu iperereza kugira ngo imenze abateje ikibazo, bakurikiranwe.

Jado Castar ni uwa mbere watawe muri yombi ariko iperereza riracyakomeje. Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu itari munsi ya miliyoni eshatu ariko zitarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Comments are closed.