Muhanga: Bwana Gusitini yaraye akubiswe n’umuriro w’amashanyarazi arapfa.

7,694

Umuyobozi wungirije w’Agakiriro ka Muhanga, Habyarimana Augustin, yishwe n’umuriro w’amashanyarazi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Nzeri 2021, ubwo yari agiye gucomeka imashini ibaza.

Amakuru y’urupfu rwa Bwana Habyarimana Augustin yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ayo maukuru agakomeza avuga ko yazize impanuka y’umuiro w’amashanyarazi wamufashe ku bw’impanuka ubwo yari agiye gucomeka imashini ibaza muri ako Gakiriro gaherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Umuyobozi w’Agakiriro ka Muhanga, Sibomana Sylvain, yavuze ko Habyarimana yafashwe n’amashanyarazi ahagana saa Sita z’amanywa ku wa 20 Nzeri 2021.

Amashanyarazi akimara kumufata yatatse bagerageza kuyakuraho ariko biranga kuko yari yamaze kumunegekaza, bihutira kumujyana ku Bitaro bya Kabgayi ariko ahagera yashizemo umwuka.

Ati “Yazize impanuka yihariye mu kazi kuko nta bibazo bindi by’umuriro byabagaho mu gakiriro. Nta mpanuka n’imwe nk’iyi yari yakabayeho kuva mu 2017 ubwo agakiriro katangiraga gukora.”

Yakomeje avuga ko urupfu rwa Habyarimana rwatunguranye kandi rwabahaye isomo ryo gushaka ubwishingizi ku bakozi n’ibikoresho kugira ngo uwagira impanuka, umuryango we ube wafashwa.

Habyarimana yari afite imyaka 51 y’amavuko, yasize umugore n’abana batatu. Yari atuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

Comments are closed.