Urukiko rwahamije ibyaha by’iterabwoba Bwana Paul Rusesabagina akatirwa igifungo cy’imyaka 25

13,630
Kwibuka30
Rwandan court finds 'Hotel Rwanda' film hero guilty in terrorism case |  Reuters

Nyuma y’amasaha atandatu Urukiko Rukuru rwamaze rusoma urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte n’abandi 19, rwategetse ko bafungwa ndetse bakishyura indishyi z’ibyangijwe na FLN muri 2018-2019.

Mu gitondo cyo uri uyu munsi nibwo urukiko rwatangiye utanga imyanzuro ku rubanza rwiswe Urubanza rwa Rusesabagina, ni urubanza Paul Rusesabagina aregwanamo na Bwana Callixte wahore ari umuvugizi w’umutwe wa FLN ndetse n’abandi benshi bivugwa ko bahoze ari abarwanyi b’uwo mutwe nyuma bakaza gufatwa.

Ni urubanza rwari rumaze igihe abantu bategereje umwanzuro w’urukiko nyuma yo kumva impande zombi zaburanaga.

Kwibuka30

Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Nzeli nibwo urukiko rwagombaga gutanga umwanzuro wari utegerejwe n’abatari bake, ni igikorwa cyatwaye amasaha atari munsi ya 6 kuko harimo no kuregera indishyi ku bantu baburiye ababo mu bitero byateguwe bikanashyirwa mu bikorwa n’uyu mutwe wa FLN.

Nyuma, urukiko rwaje kwanzura ko Bwana NSABIMANA Callixte ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 no kunyagwa ibyangombwa ari byo Indangamuntu, Pasiporo na telefone.

Urukiko kandi rwashingiye ku kuba ibyaha Rusesabagina Paul aregwa ngo byagombye gutuma ahabwa igifungo cya burundu, ariko rukaba rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 25.

Urukiko rwageneye abareganwa na bo igifungo cy’imyaka itandukanye hagendewe ku bukana bw’ibyaha baregwa (kuva kuri 20 kugera kuri itatu), ntawe urukiko rwagize umwere.

Abaregwa bose kandi bagomba kwishyura indishyi y’ababuriye ababo n’ibyabo mu bitero bya FLN, uretse Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase

Comments are closed.