Jean Paul Micomyiza yajyanwe ku ivuko aho aregwa gukorera ibyaha bya jenoside


Mu Rwanda mu rubanza rwa Jean Paul Micomyiza uregwa ibyaha bya jenoside, ku wa kabiri yajyanywe mu bice bitandukanye by’umujyi wahoze ari Butare (ubu ni Huye), aho aregwa ko yakoreye ibyaha bya jenoside.
Ni igikorwa cyategetswe n’urukiko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka mu rwego rwo guhuza imvugo z’abatangabuhamya n’imiterere yaho bamushinje gukorera ubwicanyi.
Micomyiza, woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Swede (Suède) mu mwaka wa 2022, aregwa ibyaha bya jenoside, no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Aburana ahakana ibyo byaha.
Ababuranyi muri uru rubanza basuye ibice bitandukanye by’icyahoze ari umujyi wa Butare, aho abatangabuhamya bashinje Jean Paul Micomyiza gukorera ibyaha bya jenoside.
Ni igikorwa cyahereye muri Kaminuza y’u Rwanda aho Micomyiza yigaga, umushinjacyaha agenda yerekana igice ku kindi mu byavuzwe n’abatangabuhamya muri dosiye y’urubanza.
Uretse kwiga muri Kaminuza ,abatangabuhamya bavuze ko Micomyiza yakinaga imikino y’intoki ya volleyball na basketball ngo byatumye amenyekana cyane ashyirwa mu cyitwaga “comité de crise” (akanama ko mu bihe bikomeye).
Twatambagijwe ku bibuga bya volleyball na basketball muri Kaminuza havuzwe ko habereye ibikorwa byo gutoranya abagize ako kanama ndetse no kujonjora indangamuntu z’Abatutsi bagombaga kwicwa.
Mu handi hasuwe ni ku masangano y’imihanda ahazwi nko ku Mukoni, aho ngo hari hari za bariyeri zicirwagaho Abatutsi zari zikikije urugo rw’uwari Perezida mu gihe cya jenoside, Théodore Sindikubwabo.

Micomyiza yazengurukijwe mu bice yari atuyemo ahitwa i Cyarwa, ahavugwa ko hari bariyeri yarizwi nka “bariyeri yo kwa Ngoga” ari se umubyara. Nuko umushinjacyaha yerekana aho avuga ko iyo bariyeri yari iherereye ndetse n’ibyobo rusange byajugunywagamo Abatutsi bamaze kwicwa.
Hepfo yaho muri metero 150, nk’uko umushinjacyaha yabivuze, hari ishyamba ngo ryasambanyirizwagamo abakobwa n’abagore b’Abatutsikazi, ibikorwa mu rubanza abatangabuhamya bashinje Micomyiza kubigiramo uruhare.
Micomyiza yavuze ko kuva iwabo ugera kuri iryo shyamba bitaga ku “iseta” (aho kwicira), nta nzira yari ihari, ko byasaba kujya kuzenguruka. Ariko umwe mu baturage wavuze ko bari baturanye, watanze ubuhamya imbona nkubone, yavuze ko inzira yari ihari.
Urukiko rushaka kumenya ukuri kw’ibivugwa n’abatangabuhamya bamwe bagiye bavuga ko biboneye Micomyiza, bakagaragaza n’uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe mu bice bitandukanye yagejejwemo.
Hafi y’iwabo bamwe mu baturage bashatse kumusuhuza bamubaza niba akibibuka, naho abandi batabishaka ahubwo bashishikajwe no gutanga ubuhamya bw’ibyo bavuga ko bamuziho, mbere yuko umucamanza ukuriye inteko iburanisha ababuza ati: “Muraza guhabwa umwanya.”
Nta bamushinjura bagaragaye muri ibyo bice. Mu bantu 8 batanze ubuhamya bavuga ko nta ruhare yagize muri jenoside, 6 bafungiye ibyaha bya jenoside, barimo n’abakatiwe igifungo cya burundu.
Comments are closed.