John Legend uherutse mu Rwanda yasabye amahanga kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi


Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B akaba na Producer, John Legend yasabye amahanga kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu mashusho yashyizwe ku rukuta rwa X (tweeter) rw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (Kigali Genocide Memorial) ku wa Kane tariki 17 Mata 2025, uyu muhanzi uherutse gusura urwo rwibutso ubwo yari yitabiriye igitaramo ‘Move Afrika’ cyabereye muri BK Arena, yumvikanye avuga ko abona ko amahanga yari akwiye gufatira urugero ku Rwanda, bagashyira hamwe imbaraga bakarwanya icyatera Jenoside ukundi.
Yagize ati: “Ntekereza ko u Rwanda ari urugero rwiza ku mahanga yose rwo kwigiraho no kumenya aya mateka mabi kandi tugahora tuyibuka, ariko kandi tukarwanya ingengabitekerezo kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.”
Yagaragaje ko yubashye u Rwanda kubera ukuntu abaturage barwo biyemeje kwigira ku mateka yabo kandi bakiyubaka bayashingiyeho.
Ati: “Nubaha cyane u Rwanda, Umuco warwo ndetse na sosiyete nyarwanda, kubera ukuntu bakoze ibishoboka byose kugira ngo hashyirweho gahunda yo kwibuka.
Sosiyete zimwe na zimwe zigerageza kwiyibagiza ubwicanyi nk’ubu bwazibayemo, ariko ni ngombwa kwibuka kugira ngo twigire kuri ayo mateka mabi.”
Mbere y’uko John Legend ataramira mu Rwanda Umuryango wa Human Rights Foundation (HRF) wamwandikiye ubutubwa bwa ‘Email’ imubuza gukorera igitaramo mu Rwanda bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke kiri mu Burasirazubwa bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ishinja u Rwanda kugiramo uruhare.
Ni ikibazo u Rwanda rwahakanye kenshi rutangaza ko nta ruhare rufite mu guhungabanya umutekano wa RDC kandi ko ibibazo biri mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ntaho ruhuriye nabyo.
Gusa John Legend yabimye amatwi ahitamo kudahagarika gutaramira Abanyarwanda nk’uko byari biteganyijwe tariki 21 Gashyantare 2025, mu gitaramo cyanitabiriwe n’abarimo Perezida Kagame n’umuryngo we.
Ubwo yari mu kiganiro na BBC, John Legend yagaragaje ko imwe mu mpamvu yatumye atera utwatsi ibyo yari yasabwe na HRF, ari uko atumva ishingiro ryo guhana abaturage bo mu kindi gihugu mu gihe hatabaye ubwumvikane mu bya politiki.
Comments are closed.