Johnathan MC KINSTRY wahoze atoza AMAVUBU yagizwe Umutoza mushya wa UGANDA CRANES

13,343
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo amakuru yamenyekanye ko JOHNATHAN MC KINSTRY wahoze atoza AMAVUBI yagizwe umutoza mukuru w’ikipe ya UGANDA CRANES.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda FUFA ryatangaje ko ryakiriye rikanaha amasezerano y’akazi nk’umutoza mukuru Bwana JOHNATHAN MC KINSTRY. Uno mutoza wahoze atoza ikipe y’umupira w’amaguru AMAVUBI yageze ku kibuga cy’indege mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere yakirwa n’Umuyobozi wa FUFA.

Kwibuka30

MC KINSTRY yahoze atoza ikipe y’AMAVUBI hagati ya 2015 na 2016 ariko kubera umusaruro muke aza kwirukanwa mu buryo butanyuze mu mategeko ku buryo yaje no kurega Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda akanayitsinda.

MC KINSTRY yakiriwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri UGANDA.

MC Kinstry aje gutoza ikipe ya Uganda nyuma y’aho itandukaniye n’Umufaransa wayigejeje ( Uganda Cranes) mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’ibihugu cya Afrika cyabereye mu gihugu cya Misiri ariko iviramo muri kimwe cya munani. MC KINSTRY yatozaga mu gihugu cya Bangladesh aho yatozaga ikipe ya Saif Sporting Club. Muri Uganda Cranes yahawe amasezerano y’imyaka itatu, ahabwa n’inshingano zo kugeza ino kipe mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi imikino izabera mu gihugu cya Qatar.

Leave A Reply

Your email address will not be published.