Kagame na Tshisekedi barongera guhurira i Louanda muri Angola kuri uyu wa kane

5,257

Perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, barahurira i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru The Easter Africa cyatangaje ko kuri uyu wa Kane ba perezida w’u Rwanda Paul KAGAME na mugenzi wa DRC Felix Tshisekedi bazahurira i Louanda muri angola, ni ibiganiro bizaba biyobowe na Perezida wa Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza muri iki kibazo.

Kuri gahunda bizibanda uko umwuka uri hagati y’u Rwanda na Congo wahosha, aho iki gihugu gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ikomeje kotsa igitutu ingabo za leta FARDC.

Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, azahuriza hamwe Perezida Paul Kagame, Félix Tshisekedi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Afurika y’Iburasirazuba na Uhuru Kenyatta usanzwe nawe ari umuhuza muri iki kibazo.

Iyi nama igiye kuba kugeza ubu  ingabo za Congo FARDC zigihanganye bikomeye n’umutwe wa M23. Imirwano imaze kuvana abaturage Ibihumbi bo mu bice bya Rutshuru na Nyiragongo.

Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, na João Lourenço, baheruka kuza mu Rwanda mu ruzinduko rufitanye isano n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera umutwe wa M23.

Aba baganiriye n’Umukuru w’Igihugu  nyuma yaho ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa RDC bahuriye muri Angola.

(Isabelle KALISA)

Comments are closed.