Kagame yakiriye min.w’ububanyi n’amahanga wa Angola wari umaze kubonana Felix Tshisekedi
Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete wanakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru.
Hon. António Tete yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye muri Village Urugwiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022.
Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, buvuga ko “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, ari mu Rwanda azanye ubutumwa yahawe na Perezida wa Angola, João Lourenço uyoboye Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).”
Hon. António Tete yakiriwe na Perezida Paul Kagame nyuma y’amasaha macye yakiriwe na Perezida Felix Tshisekedi kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022.
Téte António wanashyikirije ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi bwa Perezida João Lourenço kuri iki Cyumweru, baboneyeho no kuganira ku bibazo by’umutekano bikomeje kugaragara muri Teritwari ya Rutshuru.
Nyuma yo kwakirwa na Tshisekedi, uyu mudipolomate wa Angola, kuri iki Cyumweru yavuze ko Perezida João Lourenço akomeje gushyira imbaraga mu nshingano yahawe zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Comments are closed.