Kagame yihanganishije Abanya Zambia nyuma y’urupfu rwa Kaunda.

4,709
Zambia's founding father President Kenneth Kaunda dies aged 97 | Zambia  News | Al Jazeera
Prezida Paul Kagame yihanganishije abanya Zambia nyuma y’aho umukambwe Dr Kenneth Kaounda waharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu ashizemo umwuka.

Ku munsi w’ejo hashize taliki ya 17 Kamena 2021 nibwo inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Dr Kenneth Kaounda yashyirwaga hanze nyuma y’igihe yari amaze ari kurwana n’umutima kuko yari amaze iminsi afite ikibazo cy’ubuhumekero.

Kenneth Kaounda wari ufite imyaka 97 yose, yaryamiye ukuboko kw’abagabo niwe uza ku isonga mu baharaniye ubwigenge bw’igihugu cye maze agahirika ingoma ya bagashakabuhake b’abongereza bari bamaze imyaka myinshi bakolonije icyo gihugu ubwo cyari kigifatanye na Zimbabwe, byitwa Rodeziya, imwe yari Rodeziya y’amajyepfo indi ari Rodeziya y’amajyaruguru.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME yihanganishije abaturage ba Zambiya kubera kubura umuntu bitaga intwari y’ubwigenge bwabo.

Mu Butumwa Kagame yageneye Abanya Zambia yagize ati: “Nihanganishije umuryango wa Kenneth Kaounda n’abanyazambiya muri rusange, umuhate we wo kubohora Afrika ntuzibagirana,….”

May be a Twitter screenshot of text that says 'Paul Kagame @PaulKagame My heartfelt condolences to the family of President Kenneth Kaunda and the people of Zambia. His commitment to Africa's liberation will never be forgotten. His leadership on the continent and legacy of Pan- Africanism will will live on for generations to come.'

Comments are closed.