Kamonyi: Abakoresha umuhanda basabwe kugira uruhare mu kurwanya impanuka.

Polisi y’u Rwanda yagaragaje uruhare rw’abashoferi n’abaturage mu kurwanya impanuka, mu bukangurambaga bwa “Turindane, Tugereyo Amahoro” bwakomereje mu mu Ntara ya Majyepfo mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025.
Iki gikorwa cyabereye muri Gare ya Bishenyi mu Murenge wa Runda, cyitabirwa na Guverineri w’lntara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, abayobozi ba Police y’u Rwanda, abayobozi b’Akarere, abahagarariye Sendika y’abatwara amakamyo mu Rwanda, iki gikorwa kikaba cyari kigamije kongera ubumenyi ku bijyanye no kwirinda impanuka no gushishikariza buri wese kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda.

ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko Kamonyi ari kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’impanuka, kubera umubare munini w’imodoka zinjira cyangwa zisohoka mu mujyi wa Kigali, zinyura muri aka karere.
Yagize ati: “Muri uyu mwaka wonyine, 53 bishwe n’impanuka mu Ntara y’Amajyepfo, muri bo 16 bapfiriye i Kamonyi. Twaje hano kugira ngo twibutse buri wese inshingano ze mu guharanira ko tugera iyo tujya amahoro.”



Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimangiye ko iyi gahunda ari ingenzi cyane, mu gihe ibikorwa remezo bikomeje kuvugururwa mu karere.
Yagize ati: “Kigali-Kamonyi-Muhanga ni umuhanda ukoreshwa cyane. Leta iri kuwuvugurura, ariko tugomba no gufatanya kurinda ibyo twubakiwe.”
Kanyagisaka Justin, Umuyobozi wa Sendika y’abatwara amakamyo, yasabye abashoferi kudatekereza ko ubunini bw’imodoka butuma baba hejuru y’abandi.
Ati: “Abagenda n’amaguru na bo ni abantu. Ubuzima si ubw’utwaye imodoka gusa.”
Mu butumwa bwatanzwe, Polisi yasabye abashoferi gukoresha ubwenge, kwirinda gupfa ubusa no gutekereza ku buzima bw’abo batwaye.
Ubu bukangurambaga bwatangiye i Rubavu, bukomereza i Kamonyi, kandi buzagera hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurinda ubuzima no kugabanya impanuka.
Comments are closed.