Kamonyi-Kibuza habereye impanuka ikomeye abantu 6 bacitse amaguru.

2,014

Ahagana ku I saa tanu n’iminota 40 zo kuri uyu wa 09 Werurwe 2024, mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu kibuza hafi y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, habereye impanuka ikomeye yapfiriyemo umugenzi 1 bikiba, 18 barakomereka bikomeye barimo na shoferi, kigingi yaburiwe irengero.

Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi mpanuka yabaye kandi ko ku ikubitiro umugenzi umwe yahise apfa abandi 18 bagakomereka bikomeye.

SP Emmanuel Kayigi, avuga ko imvano y’iyi mpanuka nubwo iperereza rigikomeje ariko ngo shoferi yavuze ko yabuze feri y’iyi modoka yo mu bwoko bwa Minibisi ifite ibiyiranga RAB 069D yavaga Kigali yerekeza Muhanga.

SP Emmanuel, Agira kandi ati“Hapfuye umuntu umwe hakomereka abantu 18 bajyanywe CHUK”.

Akomeza yibutsa abatwara ibinyabiziga ko igihe cyose mbere yo guhaguruka batwaye bakwiye kubanza gusuzuma mu bwitonzi ikinyabiziga batwaye, yaba feri ndetse n’ibindi byose mu rwego rwo kwirinda no gukumira icyashobora guteza impanuka. Asaba kandi ko kubahiriza ibyapa, amategeko agenga umuhanda ndetse n’imiterere y’umuhanda bikwiye kandi ko ari ingenzi mu kwirinda impanuka.

Guhaguruka ugiye mu rugendo, hakwiye kumvikana ko buri wese ashaka kugera amahoro aho agiye, bityo gahunda ya“ GERAYO AMAHORO” ikubahirizwa kuri buri wese kuko iyo impanuka ije itarobanura.

Amakuru  kugeza ubwo iyi nkuru yandikagwa( ahagana I saa kumi), nyuma y’umugenzi umwe wapfiriye mu mpanuka ikiba hari undi wapfuye ajyanywe kwa muganga. Bivugwa kandi ko abagera muri batandatu bacitse amaguru( kumwe, abandi yombi).

Ubwo iyi modoka yamanukaga mu Kibuza, yabanje kugonga imodoka imwe yari iyiri imbere, ikomeza ku yindi aribwo yagiye ikubita ku bisima, ibi biba biri ku muhanda akenshi ahari ikorosi baba barahashyize ngo bikumire ikinyabiziga cyayoba, bigafasha mu kukigarura. Bivugwa ko Shoferi abonye bikomeye yagerageje gusimbuka ngo yihungire ariko nti byamuhira kuko yahakomerekeye ndetse ajyanwa kwa muganga. Hari kandi Kigingi cyangwa se Komvuwayeri we bivugwa ko yayisimbutse igenda agahita akizwa n’amaguru kuko na n’ubu atazwi irengero. Ikamyo yari inyuma yashoboraga nayo kugonga izari imbere, shoferi wayo yahise ayegeka mu mukingo.

Akenshi muri uyu muhanda wa Kamonyi, bimwe mu bice byo kwitondera bikunze kuberamo impanuka ni; Aha uva Kamonyi ku masuka umanuka Kibuza uzamuka Rugobagoba, hakaba ikorosi rya Musambira ahazwi nko mu ry’Abasomali, hakaba kandi munsi y’Akarere ugana Rwabashyashya, hakaba n’igice uva Nkoto umanuka Kagangayire werekeza Mugomero. Aha ni hamwe mu habi muri uyu muhanda.

Src:intyoza com

Comments are closed.