Kamonyi: Padiri Ndikuryayo J.Paul yatawe muri yombi

11,080
COLLEGE SAINT IGNACE MUGINA – Better Education for a better world

Padiri Ndikuryayo wayoboraga ikigo cy’ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Ignace yatawe muri yombi nyuma yo guhana yihanukiriye umwana w’umunyeshuri bikamuviramo gukomereka cyane.

Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje mo rwataye muri yombi umupadiri witwa NDIKURYAYO Jean Paul uyobora ikigo cy’ishuri cya Saint Ignace giherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina, uyu mupadiri w’imyaka 34 y’amavuko atawe muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko yahannye yihanukiriye umwana w’umunyeshuri bikamuviramo gukomereka cyane.

Padiri NDIKURYAYO akurikiranywe n’ubutabera ku byaba birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake, guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye no kuzimanganya ibimenyetso.

Amakuru Indorerwamo.com yakuye kuri bamwe mu banyeshuri basanzwe biga muri icyo kigo, ni uko Padiri J.Paul NDIKURYAYO yari arimo ahana abana batatu b’abanyeshuri abaziza kuba banze kwinjira mu ishuri gukora etude ya nimugoroba, bikaba bivugwa ko ari abana batatu b’abakobwa basanzwe biga mu mwaka wa kabiri w’ayisumbuye muri icyo kigo gisanzwe kiyoborwa n’abihaye Imana.

Bamwe mu banyeshuri batashatse ko amazina yabo ashyirwa hanze, bavuze ko nyuma yo kubakubita yahise abuza abandi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza, ndetse ababuza no gusohoka aho basanzwe barara (Dortoir) kugeza ubwo ubutumwa n’amashusho bitangiye kujya hanze, ndetse bikavugwa ko na nyuma y’aho Padiri yakomeje kwanga gutanga amakuru ajyanye n’ikibazo cy’umwana ku babishinzwe. Umwe mu bakozi bashinzwe uburezi mu Karere ka Kamonyi yagize ati:”Jye ubwanjye nkimara kubona ayo makuru ku mbuga zitandukanye, naramuhamagaye ariko ambwira ko ari akabazo gato kandi gasanzwe, ko nta mpamvu y’uko twe tubyinjiramo”

Padiri Ndikuryayo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, naho abahohotewe boherejwe kwa muganga kugira ngo bitabweho.

Aramutse ahamwe n’ibi byaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Ahamwe n’icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu no kwishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 200 Frw n’ibihumbi 300 Frw.

Mu gihe yahamwa n’icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, yahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’amafaranga ari hagati y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.

Comments are closed.