Umujura yateshejwe kwiba yirutse akubita umutwe ku ibuye arapfa
Mu ijoro ryakeye abajura babiri bagiye kwiba ihene mu rugo rw’umuturage mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, batema abanyerondo bari batabaye umwe muri bo arirukanka ari gucika yitura hasi arapfa.
Byabereye mu Mudugudu wa Kamabuye mu Kagari ka Ngoma ahagana saa Saba n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Kubwimana Jean de Dieu, yavuze ko ibyo abo bajura bari bagiye kwiba ari ihene k’umuturage, binjira abumva bamaze kuzisohora aho zirarara ahita avuza induru, abanyerondo bahageze barwana nabo.
Ati “Ibisambo byitwaje imihoro byateye urugo rw’umuturage bipfumura inzu bizitura ihene ebyiri, batabaje irondo bafata kimwe kitaramenyekana izina gihita gitema umunyerondo mu mutwe agwa hasi, kigiye gutema undi afata umuhoro umukata mu kiganza.”
Akomeza avuga ko ibyo bisambo byirukanse ariko kimwe muri byo kitura hasi mu gishinga cy’amabuye gikubitaho umutwe kirapfa.
Ati “Ni ahantu hamanuka cyane, twasanze ashobora kuba yakubise umutwe ku ibuye arapfa.”
Uwapfuye yajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo akorerwe isuzuma hamenyekane neza iby’urupfu rwe.
Abanyerondo bakomeretse bagiye kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Migina ariko uwatemwe ku mutwe bamuhaye urupapuro ruzamujyana guca mu cyuma.
Kubwimana avuga ko kugeza ubu hari gushakishwa amazina y’uwapfuye kuko ataramenyekana kandi nibamara kuyamenya bibafasha kumenya abo bakorana.
Kubwimana yasabye abakora ibikorwa bibi birimo ubujura n’urugomo kubireka ahubwo bakitabira umurimo bagamije kwiteza imbere.
Yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano kandi igihe bafashe ukekwaho icyaha bakirinda kwihanira, ahubwo bakamushyikiriza inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano.
Comments are closed.