KAMONYI: Umunyeshuri Yateye umukasi mu jisho Umuyobozi Ushinzwe Amasomo

126,492

Umunyeshuri wo mu ishuri rya GS RUYENZI yateye umukasi mu jisho perefe ushinzwe amasomo.

Ku munsi w’ejo ku wa kane umunyeshuri utatangarijwe amazina wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi mu Karerere ka Kamonyi (GS Ruyenzi), yateye umukasi (ciseaux) mu jisho umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo (DOS). Amakuru avuga ko Bwana IBYISHATSE BOSCO umuyobozi ushinzwe amasomo muri icyo kigo yari yazindukiye mu kazi ko gukangurira abana isuku harimo no kogosha abana bari bafite umusatsi mwinshi, umwe mu banyeshuri agezweho yanga ko Prefet (DOS) umuca uruhara mu musatsi, agiye kubikora ku ngufu undi yawumwatse awumutera mu jisho.

Bamwe mu banyeshuri ntibavuga rumwe ku buryo icyo gikorwa cyakozwe, bamwe babwiye RADIO1 dukesha ino nkuru ko yabikoze abigambiriye mu gihe abandi bavuze ko atari abigambiriye.

Amakuru dukesha abaturage begereye icyo kigo, bavuze ko n’ubusanzwe abana biga muri kino kigo imyitwarire yabo ari mibi cyane. Bamwe mu banyeshuri bakomeje gutangariza TV1 ko uwo munyeshuri ubu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano mu gihe uwakomerekejwe yaba yagiye kwa muganga.

Mu minsi ishize hagiye hagaragara abarezi bahana abana mu buryo bukabije, ibintu polisi yari yihanangirije abarezi ndetse n’ababyeyi.

Comments are closed.