Kanye West yafashe iminota 40 yo gusabira imbabazi ibyo yakoreye Abayahudi

4,728
Kwibuka30

Kanye West yashyize hanze amashusho yafashe asabira imbabazi igikorwa yakoze kikaba kimaze kumuhombya akayabo.

Uyu munsi nibwo Kanye West usigaye yiyita Ye yakoranyije abafata amashusho kugira ngo asabe imbabazi Abayahudi n’abakomoka mu muryango wabo bose, kubw’amagambo yatangaje mu mwaka ushize. Yanasangije abantu kandi ubutumwa yanditse mu gihebureyi kuri noheri y’umwaka ushize.

Ubutumwa bwanditswe na Ye kuri noheri ya 2023
Kwibuka30

Uyu muraperi w’imyaka 46 akaba n’umubyeyi w’abana 4, yagize ati”Nsabye imbabazi ku kuba naravuze amagambo mabi, ndetse nkanakora ibikorwa bitari byiza ndetse nsabye imbabazi abo byagizeho ingaruka, sinari mbigambiriye. Yakomeje avuga ko ubu afite imigambi mishya yo gukomeza imbere, asize inyuma imitekerereze ye ishaje, kugira ngo agire imbere heza. Yijeje abantu ko ikizasabwa cyose azagikora kugira ngo hatazagira n’undi ubikora.

Mbere y’uko aya mashusho ajya hanze, Ye wahoze ari umugabo wa Kim Kadarshian yari yongeye kugaragara yitotombera kuba abana be batiga mu kigo cyiza yabifurije, kandi atari uko abuze amafaranga. Yavuze ko abakire bandikisha abana babao mu bigo by’itorero rya Zion, naho we bakamutera utwatsi. Yanateguje abamukurikira ko vuba aha aza gushyira hanze indirimbo, ikazaba ibaye iya mbere ashyize hanze muri 2024.

Leave A Reply

Your email address will not be published.