Karongi: Abantu 8 bakekwaho kwica Musenyeri bamutaye mu rwobo rwa WC batawe muri yombi
Ntasoni Innocent bahimbaga Musenyeri kubera indeshyo n’ibigango bye, yasanzwe mu mwobo w’umusarane yapfuye.
Umugabo witwa Ntasoni Innocent wari uzwi ku kabyiniriro ka Musenyeri wari utuye mu mudugudu wa Nyagisozi mu kagari ka Mataba, umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi kuri iki cyumweru taliki ya 21 Kanama 2022 abaturage bamusanze mu cyobo cya wese yapfuye.
Umugore wa Nyakwigendera, madame Helene MUKAMUGEMA yatubwiye ko yaherukanaga na Musenyeri kuwa gatanu n’imugoroba ahamagajwe n’umwe mu bantu asanzwe acungira imitungo, aza kongera kumubona yapfuye, yakomeje avuga ko yakomeje gushakisha umugabo we aramubura, yabonye umugabo we adatashye akomeza guhamagara telefone ye ibura uyitaba, bukeye ajya kubaza aho umugabo we yanywereye, aramubura, abonye bigeze nimugoroba ataramubona ageza ikibazo ku buyobozi bw’akagari.
Uyu mugore avuga ko yishinganisha kuko abishe umugabo we nawe bashobora kumwica. Akeka ko urupfu rw’umugabo we rwagizwemo uruhare n’abaherutse kwamburwa amasambu umugabo we yacungaga agahabwa abandi bantu bayakodesha.
Ababonye umurambo wa nyakwigendera musenyeri bavuga ko basanze yabanje umutwe mu cyobo cya wese, bigatuma bakeka ko atari impanuka yaba yagize kuko iyo biba impanuka atari kubanzamo umutwe, ahubwo yari kuba yabanjemo amaguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Rubengera Kabonga Etienne yabwiye Itangazamukuru ko amakuru bayamenye saa moya za mu gitondo.
Ati “Abaturage bavuga ko bamuherukaga ku wa Gatanu ku mugoroba. Muri rusange bafashe abantu 8 nibo bashyikirijwe RIB bagiye gukurikiranwa“.
Mu butumwa abayobozi bahaye abaturage batuye ahabereye iki cyaha basabye abaturage gutanga amakuru bazi yafasha mu butabera, banabasaba kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ubutaha icyaha kige gikumirwa kitaraba.
Nyakwigendera Ntasoni asize umugore n’abana 7. Umurambo we wajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma, abakekwa bafungiye kuri RIB sitasiyo ya Rubengera.
Comments are closed.