Karongi: Hari umugore wasanzwe mu mugozi yapfuye, birakekwa ko yiyahuye

1,209

Mu Karere ka Karongi haravugwa inkuru y’umugore uri mu kigero cy’imyaka 25 wo mu murenge wa Gishyita, yasanzwe mu mugozi yapfuye abantu bagakeka ko yiyahuye ko yaba yiyahuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabwenge, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi ku wa 28 Ukwakira 2024.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Songa Rwandekwe yavuze ko saa tanu z’amanywa aribwo bahamagawe n’umugabo w’imyaka 33, avuga ko ageze mu rugo agasanga umugore we amanitse mu mugozi yapfuye.

Ati:”Uyu mugabo ni umuhinzi ariko afite n’ahantu arara izamu. Twajyanyeyo n’izindi nzego dusanga uwo mugore amanitse mu kiziriko kizirika amatungo yapfuye, hafatwa umwanzuro ko umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa“.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mugore nta muntu uzwi bari bafitanye ikibazo cy’amakimbirane.

Gitifu Songa yasabye abaturage ko uwaba afite ikibazo akwiye kwegera bagenzi be, inshuti z’umuryango cyangwa ubuyobozi bumwegereye akakibaganiriza aho kugira ngo afate umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Comments are closed.