KARONGI: RIB yataye muriyombi Gitifu w’umurenge na DASSO bakurikiranyweho icyaha ‘gukubita Umwarimu bakamumena ubugabo’’

8,535
Kwibuka30

Ku wa gatanu nijoro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari na DASSO bakekwaho gukubita umuturage, Amakuru aherutse gusohoka uvuga ko hari Umwarimu aba babiri bamukubise bakamumena ubugabo.Kuri Twitter RIB yanditse iti Uyu munsi hafunzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari mu Karere ka Karongi, Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage.”RIB ikomeza ivuga ko bafungiye kuri sitasiyo yayo ya Gashari mu gihe bakorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Gitifu Habimana Protogene yahakanye ko hari umuntu yakubise, akavuga ko igihe gishize ugereranyije n’itariki Umwarimu avuga yakubitiweho ari kinini yakabaye yararegeye inzego.Gitifu Habimana yagize ati “Ntabwo Abayobozi turwana, ntabwo turwana n’abaturage dushinzwe kuyobora, ntabwo ari byo.”Umwe mubari bahari mukabari mwarimu yakubitiwemo yemeza ko Gitifu na Dasso bamutwaye hanze bavuga ko ba mucyuye akagaruka ataka avuga ati “Murampemukiye”.Mu gitondo Umwarimu ntiyari akibasha guhagarara, yaje kujya kwa Muganga basanga ubugabo bwamenetse.RIB mu butumwa yasohoye yongera kwibutsa ko Gukubita no Gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kwibuka30

inkuru y’umuseke.

Leave A Reply

Your email address will not be published.