Karongi: Umukobwa w’imyaka 21 yasanzwe ku gasozi yapfuye
Abaturage bavuga ko uriya mukobwa yageze muri kariya gace yaguyemo (mu Mudugudu wa Kabeza, Akagali ka Kibirizi, mu Murenge wa Rubengera) ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ngo bamusanze mu nzira ababwira amagambo asa n’aterekeranye.
Valentine Akimanimpaye, ari mu babonye uyu mukobwa aryamye ku gasozi yapfuye kuri uyu wa Mbere ahagana saa 7h00 a.m. Ngo yajyanye n’umwana kureba asanga yapfuye ahuruza abantu.
Mukamuhoza Jeannine utuye Kabeza, muri Rubengera yabonye uriya mukobwa ku wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2020, ngo yari kumwe n’abana bato bamushungereye, aganira na we amubwira ko atuye Munyamivo (Akagari ka Ruragwe, mu Murenge Rubengera), ngo amubwira ko Se yashatse undi mugore nyuma y’uko Nyina yari amaze gupfa, ngo mukase aramwanga.
Uyu mugore ngo yamubwiye gutaha, undi aranga, ariko ngo yabonaga asa n’utuzuye mu mutwe ibyo abajijwe atari byo asubiza.
Rukesha Emile Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera avuga ko hagishakishwa amakuru ngo hamenyekane icyo uriya mukobwa yazize.
Ati “Amakuru tuyamenye saa mbili batubwira ko hari aho batoye umurambo, twakurikiranye, na DASSO, na RIB ndetse na Polisi, dusanga ni umukobwa witwa Josiane Nikuze w’imyaka 21, ababyeyi be batubwiye ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe, yabyaye umwana umusigira nyirakuru, icyo dukurikirana ni ukumenya niba yaguye agahita apfa cyangwa niba hari abagizi ba nabi bamwishe.”
Gitifu avuga ko umurambo wa nyakwigendera bawujyanye ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Yavuze ko bidasanzwe ko mu Murenge we haboneka umuntu wapfuye nta mpamvu izwi, ubundi ngo hari hakunze kuvugwa abiyahuye bagapfa.
(Src:umuseke)
Comments are closed.