Kayonza: Abana babiri bari bugamye munsi y’ikiraro batwawe n’umuvu barapfa

4,751
Kwibuka30

Abana babiri bigaga mu mashuri abanza bo mu Karere ka Kayonza, barimo ufite imyaka itandatu n’undi ufite imyaka umunani, baraye bishwe n’umuvu w’amazi yaturutse ku mvura nyinshi yaraye ihaguye ikabasanga bugamye munsi y’ikiraro gicamo amazi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane ahagana saa Sita n’igice mu Mudugudu wa Cyinzovu mu Kagari ka Cyinzovu mu Murenge wa Kabarondo.

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul yabwiye “Igihe.com natwe dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye mu minota mike ariko igwa ari nyinshi cyane, ngo yasanze abo bana bari kuva ku ishuri ari batandatu babonye iguye bahitamo kugama munsi y’ikiraro ari naho umuvu w’amazi wabasanze.

Ati:“Ni imvura yaguye itunguranye ahagana saa sita n’igice igwa ari nyinshi, abana bari bamenyereye rero izuba kuko buryo ryari rimaze iminsi, hari abana batandatu rero bari bari kuva ku ishuri babonye imvura iguye bajya kugama munsi y’ikiraro gicamo amazi, imvura yakomeje kwiyongera umuvu w’amazi ubasangamo ari mwinshi cyane abana babiri ubarusha imbaraga ubatwara nka metero 400 ugenda ubakurubana mu muferege w’amazi birangira bapfuye.”

Uyu muyobozi yavuze ko imvura igihita bahise bahagera basanga abo bana bamaze gupfa uko ari babiri mu gihe abandi bane bo babashije kuvamo bagahunga.

Yasabye ababyeyi n’abarimu kandi kwibutsa abana ko iyo imvura iguye bakwiriye kugama ahantu heza hari umutekano bakirinda kugama munsi y’ibiti no mu miferege y’amazi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.