Kayonza: Batatu bafunzwe bakekwaho kwica umwana nyuma yo kumusambanya

4,314

Ku wa 10 Kanama 2023, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, rwemeje ko abagabo batatu Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana w’umukobwa bamaze kumusambanya, bakurikiranwa bafunze.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo bagabo uko ari batatu, icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 21 Nyakanga 2023, mu masaha ya mu gitondo mu ishyamba riri mu Mudugudu wa Kanyetonga, Akagari ka Cyarubare, Umurenge wa Kabare ho mu Karere ka Kayonza.

Buvuga ko mbere yo kwica uyu mwana w’umukobwa, babanje kumusambanya, umurambo we ukaba warabonetse wambitswe ubusa.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko mu maperereza yakozwe, agaragaza ko umwe muri bo ari we wicishije nyakwigendera, kuko yahoraga ashwana n’umugore we amushinja gusambanya uwo mwana, akanakeka ko yamuteye inda bikazamuviramo kuba yabibazwa.

Mu rwego rwo gushyira umugambi we mu bikorwa, ngo yifashishije abandi bagabo babiri abaha amafaranga y’u Rwanda 65,0000 kugira ngo bice uwo mwana w’umukobwa, bakaba baramwishe bamaze no kumusambanya.

Urukiko rwemeje ko abakekwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo, cyane ko Ubushinjacyaha bwarugaragarije impamvu zikomeye zituma bafungwa.

(src: kigalitoday.com)

Comments are closed.