Kayonza: Ibirere by’insina n’amababi y’ibigori bibateje imbere

3,325
Kwibuka30

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bibumbiye muri Koperative Twiyubake Family ikora umwuga w’ubukorikori, bahereye ku birere by’insina no mu mababi y’ibigori bemeza ko ibyo benshi babona nk’imyanda byabahinduriye ubuzima bakaba bakomeje iterambere.

Koperative Twiyubake Family ikorera mu Gakiriro ka Kayonza, aho birere by’insina bakuramo inkweto naho amababi y’ibigori bagakoramo amasakoshi, amavaze, inkoko, uduseke n’ibindi.

Bavuga ko bahujwe n’ubumwe n’ubwiyunge bahungutse, bishyira hamwe mu mwaka wa 2008 badafite ubuzima gatozi bakora ubuhinzi ariko babifashijwemo n’Akarere ka Kayonza babubona mu 2012.

Abanyamuryango ba Koperative Twiyubake Family batangiye ari 42 barimo abagabo n’abagore bakora ubuhinzi gusa, nyuma imbaraga zaje kuba nke koperative isa nk’icitse intege bitewe n’uko hari harimo abakuze benshi bakabivamo.

Abari basigaye bagize igitekerezo cyo kwishyira hamwe bakora ubukorikori bwo kuboha ibitebo, amasakoshi mu mababi y’ibigori, amasahani ndetse ubu bakaba bakora inkweto mu birere.

Musabyimana Jacqueline, umunyamuryango w’iyo Koperative, yavuze ko ibyo bakora bibatungiye imiryango ndetse bigateza imbere Koperative n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati:“Njye kuba ndi hano bimfasha kwishyurira umuryango wanjye ubwizigame bwa EjoHeza, ubwisungane mu kwivuza, abana bacu bose babona amafaranga yo ku ishuri ndetse kandi mbasha no kubona amafaranga yo kujya mu bimina nkizigamira. Ubu nge mfatanya n’umugabo wange mu mushinga iteza imbere urugo ndetse twafatanyije kubaka inzu kandi nange nazanaga amafaranga.”

Ibi kandi bishimangirwa n’Umuyobozi wa Koperative Twiyubake Family Nyiramuhanda Henriette, yavuze ko nka koperative batangiye bahanga agashya mu birere by’umweru baboha ibikapu.

Kwibuka30

Yagize ati: “Nk’ubu nkange nari umukene ntafata ku gafaranga ngo niteze imbere ariko guhera mu 2008 ninjiye mu bukorikori byaramfashije menya kwigurira igitenge, norora ingurube eshanu zigeraho zirabyara zigera kuri 15. Ku nzu twubakaga mu rugo naguze amatafari yo kuyomeka ndetse mfatanya n’umugabo wange mu rugo.”

Basaba abakiri bato kuza bagafatanya

Abanyamuryango ba Koperative Twiyubake Family, bavuga ko bakeneye abakiri bato bakabigisha ibyo bakora kuko bakeneye abo bazasigira ubumenyi.

Nyiramuhanda Henriette yavuze ati: “Dukeneye amaraso mashya kuko abenshi turi gusaza. Murumva rero ko abakiri bato dukeneye ko batugana tukabigisha tukazabasigira uyu mwuga ntuzazimire.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemanzi John Bosco yavuze ko ibikorwa iyi Koperative ikora ari indashyikirwa, agasaba n’abandi bagore gutinyuka bakihangira imirimo ndetse akizeza ko Akarere kiteguye kubafasha.

Yagize ati: “Dushimira uruhare iyi Koperative igira mu guteza imbere imiryango yabo n’Akarere muri rusange. Iyo abantu bishyize hamwe bakazana igitekerezo cyiza barashyigikirwa yaba inzego z’ubuyobozi n’Inzego z’abikorera dukorana nabo, tukabafasha ndetse tukabashakira isoko. Numva rero intabwe y’aba bagore ari intambwe nziza abandi bakwiye kuboneraho urugero kandi amahirwe arahari.”

Ubuyobozi bwa Koperative Twiyubake Family buvuga ko kuri ubu ifite abanyamuryango 22 bose b’abagore. Bakaba bavuga ko bafite inka eshatu (3) boroye ndetse buri munyamuryango akaba ahabwa inka aho 19 bamaze kuzihabwa, hakaba hasigaye batatu kandi na bo bazagerwaho mu gihe cya vuba. Abanyamuryango kandi bose uko ari 22 bahawe ihene na Koperative.

Kuri ubu mu Karere ka Kayonza, habarizwa amakoperative 228 afite abanyamuryango 25,292. Muri bo umubare munini ni abagabo bangana na 18,991 bahwanye na 75% mu gihe abagore ari 6,301 bangana 25%.

Imigabane y’abanyamuryango bari mu makoperative mu Karere ka Kayonza ingana n’amafaranga y’u Rwanda 474,239,765.

Leave A Reply

Your email address will not be published.