Kayonza: Polisi yafatanye umuturage ibihumbi 4700 by’amadorali y’Amerika y’amahimbano.

7,910

Muri iki cyumweru dusoza mu ijoro rya tariki ya 08 Ukwakira nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama mu Kagari ka Rusave yafashe Musafiri Dickson w’imyaka 33. Abapolisi bamufatanye amadorali y’Amerika ibihumbi 4,700 ($), zari inoti z’ijana, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga 4,500,000  akaba yari agiye kuyagura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko kugira ngo Musafiri afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Nyuma yo gufatwa byaje kugaragara ko yari afite amadorali y’amahimbano.

Yagize ati  “Tariki 08 Ukwakira 2020 Musafiri yavuye i Kigali aza mu Murenge wa Murama kugura amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu. Ahageze ntiyumvikana neza ku biciro n’abo yari agiye kuyagura (Imparata), babonye afite amafaranga menshi bashatse kuyamwaka ariruka bamwirukaho abaturage batabaza Polisi irabafata bose isanga Musafiri afite amafaranga menshi harimo ariya madorali y’amahimbano ibihumbi 4700, imparata nazo zari zifite ibiro 09 by’amabuye y’agaciro.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Musafiri amaze gufatwa yemeye ko ayo madorali ari amahimbano ariko yanga kuvuga aho ayakura. Yanemeye ko yari yaje kugura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo yari aje kuyagura nabo bashaka kumwambura amafaranga bamaze kutumvikana mu biciro.

Amadorali yafatanwe Musafiri nyuma yo gusuzumwa byagaragaye ko ahuje nimero n’andi aherutse gufatanwa abantu mu Mujyi wa Kigali. Musafiri yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha kugira hakorwe iperereza ku nkomoko y’ayo madorali y’amahimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yanavuze ko abasore batatu bari bagiye kwambura Musafiri ari nabo bari bagiye kumugurisha amabuye y’agaciro mu buryo bwa magendu nabo barafashwe, bafatanwa ibiro 3 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.

Yagize ati  “Bariya basore barazwi baba mu itsinda ry’abantu biba amabuye y’agaciro mu birombe by’abashoramari mu mirenge ya Rwinkwavu na Murama, mu minsi ishize hari abafashwe. Bazwi ku izina ry’Imparata, ubu nabo twabafashe tubashyikiriza ubugenzacyaha.”

RNP

Comments are closed.