Ninde uhabwa amahirwe yo kuyobora Amerika hagati ya Joe Biden na Donald Trump?

11,507
Biden v. Trump | Planned Parenthood Votes

UMu gihe hasigaye igihe gito hakaba amatora y’uzayobora Leta zunze ubumwe za Amerika Buri wese aribaza uzatahukana intsinzi hagati y’abakandida babiri bahanganye ari bo Donald Trump na Joe Biden.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza BBC byakoze isesengura rigamije kureba ufite amahirwe menshi yo gutsinda aya matora, yifashishije Leta nkeya z’ingenzi, aho utsinze muri zo aba yizeye neza ko amahirwe yo kwinjira muri ‘White House’ ari mu ruhande rwe.

Kugira ngo umwe muri aba bombi, Trump uhagarariye Aba-Republicains na Biden uhagarariye Aba-Democrates, abashe kwemezwa nk’uwatsinze aya matora, ni uko agomba kubona amajwi 270 kuri 538 y’abazatora bahagarariye za Leta zitandukanye.

Uretse kuba hari hamwe na hamwe umuntu atapfa kumenya uruhande bashyigikiye neza, hari ahandi bizwi neza uruhande bahagazeho. Hashingiwe kuri byo rero na mbere y’amatora hari amajwi asa n’ayamaze kugenwa hakurikijwe uko bahabwa amahirwe.

Ubu Trump arahabwa amajwi 188 mu gihe Biden bahanganye ahabwa 233. Nkwibutse aya ni ayagenwe hagendewe ku ko mur Leta zimwe na zimwe hari abamaje kugaragaza uruhande babogamiyeho.

BBC yagaragaje uko bihagaze muri Leta zirindwi zifatwa nk’iz’ingenzi cyane mu matora y’Umukuru w’Igihugu, aho uhigitse undi muri zo nta kabuza birangira anatsinza amatora muri rusange. Mu 2016 Trump yatsinze muri izi Leta zose, binarangira nyine ariwe utsinze amatora muri rusange.

Leta ya Wisconsin

Mu 2016, Trump yakuye intsinzi muri iyi Leta, aho yari ashyigikiwe n’abantu benshi muri yo, gusa na none aba bamushyigikiye icyo gihe ari umukandida w’Aba-Republicains nibo bongeye bagahindukira nyuma y’imyaka ibiri bagatora Guverineri ukomoka mu ishyaka ry’Aba-Democrates.

Ikindi kandi ikusanyabitekerezo by’uhabwa amahirwe mbere y’amatora bigaragaza ko Biden ari we uri imbere muri iyi Leta.

Abatuye iyi Leta bashobora kuba baragiye babura icyizere mu miyoborere ya Trump bitewe n’intambara z’ubucuruzi mpuzamahanga ahoramo, bikagira ingaruka ku ngano y’ibyoherezwa mu mahanga, bigatera ibihombo abahinzi n’aborozi.

Iyi Leta kandi yigeze kurangwamo imyigaragambyo ikomeye nyuma y’iraswa ry’umwirabura mu mujyi wa Kenosha, Aba-Republicains babwiye abaturage baho ko nibatora Umu-Democrates urugomo ruzarushaho kwiyongera, gusa haribazwa niba ibyo barabyizeye.

Leta ya Arizona

Iyi Leta isanzwe ari iy’abashyigikiye Aba-Republicains ahanini, ndetse no mu matora yo mu 2016 Trump akaba yarahakuye intsinzi, kuri iyi nshuro abarebera hafi ibyitezwe mu matora bavuga ko muri uyu mwaka Trump ashobora kuzatungurwa no gutsindirwa muri iyi Leta.

Kuba iyi Leta ikomeza kwinjirwamo n’abantu bashya biganjemo abaherwe bashyigikiye Aba-Democrates, ndetse no kuba ighugu cyarazahajwe bikomeye na Coronavirus ku butegetsi bwa Trump, biri mu bituma bivugwa ko Biden ashobora kuzakura intsinzi muri iyi Leta.

Gusa kuba Trump atsimbaraye ku migambi ye yo kubaka urukuta mu majyepfo y’iyi Leta ku rugabano rwa Amerika na Mexique, no gushyiraho amategeko akarishye mu gutanga Visa ku bakozi b’abanyamahanga, ngo bishobora kuzamuhesha amahirwe muri iyi Leta.

Leta ya North Carolina
Iyi Leta yari isanzwe yihariwe n’Aba-Republicains mbere y’uko Barack Obama ayikuramo intsinzi ku majwi menshi mu matora yo mu 2008.

Trump na Biden bombi bashoye amamiliyoni menshi mu bikorwa byo kwiyamamaza muri iyi Leta, buri wese ashaka kureba ko yatsindira imitima y’abatora, gusa kuri ubu ubugenzuzi bw’ibyakwitegwa mu matora bugaragaza ko Biden ari we uhabwa amahirwe menshi muri iyi Leta.

Leta ya Michigan

Mu 2016 Trump yakuye intsinzi muri iyi Leta yari isanzwe izwiho gushyigikira Aba-Democrates, aho yarushije Hillary Clinton amajwi 0.3%, nyuma y’aho yari yabasezeranyije gushyigikira ubucuruzi buteza imbere ibyo bikorera.

Biden yakunze kugaragaza ko afitanye isano ya hafi n’umujyi wa Detroit wo muri iyi Leta, ndetse yakunze no kuhasura cyane ubwo yari Visi-perezida. Aha naho hitezwe kuzareba uzahakura intsinzi.

Leta ya Pennsylvania

Kuva Trump yajyaho ubushomeri bwariyongereye cyane muri iyi Leta ndetse n’ibyo yari yabasezeranyije mu myaka ine ishize ubwo bamutoraga ntiyabyubahirije. Ibi bikaba biha amahirwe Biden unavuka muri iyi Leta kuba yahakura intsinzi bitewe n’uko bamwiyumvamo nk’umuntu uhakomoka.

Leta ya Florida

Biragoye cyane kumeya icyo Abanya-Florida batekereza ndetse birakomeye kumenya umukandida bashyigikiye kuko ahanini ituwe n’abantu b’uruvangitirane ndetse bagenda bahinduka kenshi. Harimo abashyigikiye Aba-Republicains, hari abashyigikiye Aba-Democrates, byose bitewe n’izo mpamvu zitandukanye, bikaba bigoye rero kwemeza ufite amahirwe menshi kurusha undi muri iyi Leta.

Gusa hari ikindi kintu kimwe gikomeye kuri iyi Leta, ni uko kuva mu 1964, uwatsindaga muri iyi Leta ni nawe byarangiraga atsinze amatora muri rusange akinjira muri White House.

Leta ya Georgia
Iyi Leta yamye ishyigikira abakandida b’Aba-Republicains, kuko kuva mu 1960 abakandida babiri gusa batari Aba-Republicains nibo batsinze muri iyi Leta. Gusa abashinzwe ukwiyamamaza kwa Biden bavuga ko bizeye kuzagira icyo bakura muri iyi Leta, cyane mu birabura bo muri iyi Leta bagize ¼ cy’abatora bose.

Urubyiruko rwo muri iyi Leta nirwo rwakunze kugaragara ruyoboye imyigaragambyo ya “Black Lives Matter”, ndetse no mu byerekana uhabwa amahirwe bigaragaza ko Biden ari we uri imbere.

Gusa Trump yavuze ko ari we mukandida wagarura ibintu mu buryo, bishobora kumuhesha amahirwe mu batora b’abazungu badakunda impinduka.

Bizagenda bite nihatagira ugira amajwi ahagije?

Ukurikije uko ihangana rimeze ubu, birashoboka ko byarangira batsindanye bakanganya amajwi buri wese akagira 269 kandi hakenewe ko uwatsinda yaba afite 270.

Mu gihe rero haba hatagize ugira amajwi 270 ateganywa, uwatsinda yatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, aho Umutwe w’Abadepide watora uwaba Perezida, mu gihe umutwe wa Sena watora uwaba Visi-Perezida.

Gusa ibi ntibisanzwe kuko byabaye inshuro nke cyane mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuva mu kinyejana cya 19 ntibiraba na rimwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.