Kayonza: Umubyeyi yiyemereye ko yishe umwana yari abereye mukase amukebye ijosi
Umugore wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murundi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo kwiyemerera ko yishe umwana w’umukobwa w’imyaka 12, amukebye ijosi amuziza ko nyina umubyara basangiye umugabo ndetse banagiranye amakimbirane.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Buhabwa mu Mudugudu wa Gakoma.
Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa wari ufite imyaka 12 yitwaga Masengesho Deborah, umurambo we wasanzwe mu nzu bigaragara ko yishwe atewe icyuma mu ijosi.
Uyu mwana wabanaga na Mukase bivugwa ko se yabyutse ajya guhinga mu gihe Mukase we yari yagiye kwa muganga. Uyu mwana yari yabyutse ajya kuvoma amazi nyuma baza gusanga yambaye imyenda y’ishuri yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Gashayija Benon, yabwiye ikinyamakuru igihe.com dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya ko uyu mwana yishwe atewe icyuma mu ijosi, bajyanyeyo n’inzego z’umutekano.
Ngo bahise batangira iperereza barihera ku babyeyi babanaga n’uyu mwana, bababaza aho bari bari, bimwe mu bimenyetso ngo byafashe uyu mugore maze nawe aza kwemera ko ariwe wishe uyu mwana.
Ati:“Twaje kumufata tumubwira ko tugiye kumufunga ageze aho atwemerera ko ariwe wishe uyu mwana. Yatubwiye ko yabanje kumuha umuti wica udukoko mu murima uza kumuca imbaraga arangije amutera icyuma mu ijosi.”
“Yatubwiye ko impamvu yatumye amwica yihoreraga kuko nyina w’uyu mwana ariwe mugore mukuru w’umugabo we. Ikindi ngo uwo mugore mukuru yatumye basenya inzu babagamo i Nyagatare baza gukodesha muri uyu Murenge wa Murundi.”
Gitifu Gashayija yakomeje avuga ko uyu mugore yavuze ko ibyo yakoze byose yari yarabipanganye n’umugabo we, gusa ngo uyu mugabo yabihakanye yivuye inyuma avuga ko adashobora kwihekura.
Kuri ubu umugore n’umugabo batawe muri yombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rukara mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekanye amakuru menshi kuri ubu bwicanyi, umurambo w’uyu mwana nawo wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Comments are closed.