Madamu Jeanette Kagame yahuye n’abanyeshuri biganye i Burundi

6,821
Kwibuka30

Jeanette Kagame Madamu wa perezida w’u Rwanda yongeye kugaragaza iby’ishimo nyuma yo guhura n’abanyeshuri biganye mu mwaka 4 w’amashuri y’isumbuye aho bigaga ku ishuri rya Lycee Clarte Notre Dame mu Burundi, ubu rikaba ryitwa Lycee Vugizo  mu mwaka wi 1977-1978.

Ni mu gihe Jeanette Kagame yitabiriye inama yo mu rwego rwo hejuru yiga ku iterambere ry’umugore iri kubera i Bujumbura mu Burundi.

Muri iyi nama, yashimye ibikorwa bigamije iterambere rirambye no kwita ku baturage binyuze muri Fondation Umugiraneza, yashinzwe na Angeline Ndayishimiye byanatumye ahabwa igihembo cy’Ishami rya Loni ryita ku Baturage.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nta gushidikanya ko kuboneza urubyaro no kurwanya imirire mibi bikeneye ko abantu bo mu nzego zitandukanye babigiramo uruhare kandi ko bitagarukira ku gushyira intera hagati y’imbyaro ahubwo ari ukwita ku hazaza heza.

Kwibuka30

Yagarutse ku buryo igwingira mu mikurire y’abana no gucika intege k’ubudahangarwa bw’umubiri bigira ingaruka ndetse bibuza abana amahirwe menshi haba mu by’uburezi, imibanire n’abandi no kugeza bageze mu nzego z’imirimo.

Yashimangiye ko umwana wese rwose ari umugisha kandi ko nta kindi kintu kinezeza umubyeyi nko gushobora gusubiza ibyifuzo by’uwo yabyaye.

Jeanette Kagame, wavukiye kandi agakurira mu Burundi, yamaze igihe kinini cy’ubuzima bwe aba muri uriya Mujyi muto i Bujumbura.

Mu byaganiriwe harimo ibijyanye no kuringaniza urubyaro, kurwanya imirire mibi,no gucubya ubwiyongere bukabije bw’abantu.

Iryo huriro ryitabiriwe n’abagore b’abakuru b’ibihugu bitatu; Jeannette Kagame, wa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda,Rachel Ruto wa Kenya, na Mariam Mwinyi wa Zanzibar.

Abandi bitabiriye iyo nama ni abahagarariye imiryango mpuzamahanga nka ONU , ubumwe bw’Afurika, UNICEF n’abandi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.