Ngendahimana yabuze umusinyira bituma yikura mu mwanya wo guhatanira kuyobora FERWACY

3,486
Kwibuka30

Ngendahimana Ladislas wari wiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, FERWACY, nk’umukandida rukumbi yakuyemo kandidatire ye.

Yari ku rutonde rw’agateganyo rw’abiyamamarije kwinjira muri FERWACY nk’abayobozi bayo nyuma y’ubwegure bwa Komite Nyobozi yayo yari iyobowe na Murenzi Abdallah.

Ngendahimana yari umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida mu gihe ku wa visi perezida hakiriwe kandidatire imwe naho ku w’umunyamabanga mukuru hakirwa ebyiri.

Mu ibaruwa Komisiyo y’Amatora muri FERWACY yageneye Perezida w’Agateganyo w’iri Shyirahamwe, Kayirebwa Liliane, yamumenyesheje ko ku wa Mbere ari bwo yakiriye ubusabe bwa Ngendahimana akuramo “kandidatire ye ku mpamvu ze bwite.’’

Ngendahimana Ladislas yiyamamaje ariko hari ibyangombwa abura birimo kuba atari afite ikipe yamutanzeho umukandida kandi biri mu bisabwa by’ingenzi.

Kwibuka30

We kimwe n’abandi bakandida basabwaga kutarenza tariki ya 10 Ukwakira batarabyuzuza mbere y’uko ku wa 12 hatangazwa urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza. Ku wa 13 Ukwakira 2023 ni bwo abujuje ibisabwa bagombaga gutangira kuvuga imigabo n’imigambi yabo.

Komisiyo y’Amatora, igizwe na Kamanda René na Ingabire Claudine, yanasabye ko yakongererwa igihe cyo kwakira abandi bakandida kugira ngo amatora azagende neza.

Iyo baruwa ikinyamakuru IGIHE gifitiye kopi igira iti “Nk’uko biteganywa n’ingengabihe y’amatora, Komisiyo yateganyaga gutangaza urutonde ntakuka tariki ya 12 Ukwakira 2023, irasaba ko yakongererwa iminsi yo gutegura amatora kugira ngo umwanya wa perezida, nk’umwanya uruta indi, uzabashe gutorerwa hamwe n’indi.’’

Ngendahimana asanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA). Kandidatire ye bivugwa ko yayikuyemo nyuma y’uko habuze ikipe imusinyira nk’umunyamuryango wayo.

Amakuru avuga ko mu makipe 11 agize Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare nta n’imwe yemeye gutanga Ngendahimana nk’umukandida kuko adasanzwe azwi muri uyu mukino.

Leave A Reply

Your email address will not be published.