Kayonza: Umugabo yiyahuje umuti buhagiza amatungo nyuma y’uko atawe n’umugore we

6,246

Mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, haravugwa inkuru y’umugabo ukekwaho kwiyahura nyuma yuko atawe n’umugore we babanaga batarasezerana.

Uyu mugabo w’imyaka 24 arakekwaho kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko wifashishwa mu kuhagira amatungo, yanyoye muri iki cyumweru.

Uyu mugabo wiyahuriye iwe mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini aho asanzwe atuye, yari amaze iminsi agaragaza ibibazo by’ubusinzi nyuma yuko umugore we babanaga batarasezerana amutaye akamusiga mu rugo.

Nyuma y’iminsi atawe n’umugore we, uyu mugabo yiyahuye anyoye uriya muti wifashishwa mu kuhagira inka, abaturanyi baza kubimenya bahita babimenyesha inzego, zihutiye kuhagera zigahita zimujyana ku Bitaro bya Gahini.

Joseph Rukeribuga uyobora Umurenge wa Gahini, avuga ko uyu Mugabo yaje kwitaba Imana kuri uyu wa Kane tariki 12 Mutarama 2023.

Uyu muyobozi yanagarutse ku myitwarire yari imaze iminsi iranga uyu mugabo nyuma yuko atawe n’umugore we, ati Yahise atangira ingeso z’ubusinzi bukabije cyane, atangira no kwiheba kugeza ubwo yiyahuye.”

Amakuru atangwa n’abaturanyi, avuga ko uyu mugabo yari asanzwe abana mu makimbirane n’umugore we kuko yamuhozaga ku nkoni.

Hari andi makuru avuga ko bari bamaze igihe barabuze urubyaro ndetse ko ari yo ntandaro y’aya makimbirane, ari na yo yatumye umugore afata utwe agata umugabo we wahoraga amukubita.

Comments are closed.