Kayonza: Umugore yakubise umugabo we majagu amuziza kujya gusura umupfakazi baturanye

3,969

Umugore w’imyaka 30 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Murama yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gukubita umugabo we isuka yo mu bwoko bwa majagu mu mbavu.

Uyu mugore ngo yazizaga uwo bashakanye gusura undi mugore baturanye usanzwe utagira umugabo.

Byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 2 Kanama 2023 mu Mudugudu wa Kagarama Akagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama.

Amakuru avuga ko uyu mugore asanzwe afuhira umugabo we cyane ku buryo ngo bari banasanzwe babipfa. Ku mugoroba ngo yumvise amakuru ko umugabo we yari ari mu rugo rw’umuturanyi utagira umugabo maze atashye baratongana birangira amukubise majagu mu mbavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko koko uyu mugore bamaze kumushyikiriza inzego z’umutekano.

Yagize ati:“Umugabo yatinze gutaha maze umugore akurikiranye asanga ari ku rundi rugo rurimo umugore utagira umugabo, umugabo rero yaje gutaha atinze ageze mu rugo baratongana biza kurangira umugore amukubise majagu mu mbavu umugabo arakomereka.

Gitifu Mutuyimana yakomeje avuga ko umugabo bamujyanye ku bitaro bya Rwinkwavu kumuvuza agezeyo baramudoda ku buryo ngo ubu ari koroherwa.

Yasabye abaturage kwirinda gufuha cyane ngo kuko byabakururira ibyago, abasaba kandi kwirinda ibyakurura amakimbirane yo mu ngo kuko yabyara ubwicanyi. Yasabye abashakanye kuganira aho bagiranye ikibazo bakitabaza ubuyobozi kuko bubereyeho kubafasha.

Kuri ubu uyu mugore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe agitegereje ko akorerwa dosiye ku cyaha yakoze cyo gukubita agambiriye kwica.

Comments are closed.