Kayonza: Umurambo wa wa mwana wari waraburiwe irengero bawusanze mu murima w’ibigori

7,097

Umwana w’umuhungu wo mu Karere ka Kayonza wari ufite imyaka irindwi wari umaze icyumweru yaraburiwe irengero, yasanzwe mu murima w’ibigori yarapfuye, inzego z’umutekano zihita zitangiza iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

Umurambo w’uyu mwana wagaragaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Mutarama 2023, uboneka mu Mudugudu wa Nyagaharabuge mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza.

Amakuru avuga ko ababyeyi b’uyu mwana basanzwe batuye mu Mujyi wa Kayonza mu Murenge wa Mukarange, mu minsi ishize ngo bajyanye uwo mwana mu Murenge wa Rukara kumuvuza ku muvuzi gakondo kuko yari amaze iminsi arwaye.

Nyuma y’iminsi mike bahamugejeje yaje kubura tariki ya 11 Mutarama baramushakisha baramubura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculée, yabwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko umurambo w’uwo mwana wabonywe n’abaturage bahita bahamagara ubuyobozi na bwo bujyana n’inzego z’umutekano kureba.

Ati “ Ahagana saa munani z’amanywa nibwo abaturage babonye umurambo w’uwo mwana w’imyaka irindwi baraduhamagara tujyana n’inzego z’umutekano zirimo na RIB, ni ahantu mu kabande mu mirima ihinzemo ibigori niho twasanze umurambo.Iwabo bari bamuzanye ino aha kumuvuza mu bavuzi ba gakondo bamusigira nyina wabo aza kumucika baramubura none yongeye kugaragara ari umurambo.”

Gitifu Nyirabizeyimana yavuze ko bari bamaze iminsi bamushakisha bakaba babonye umurambo gusa. Yavuze ko inzego zishinzwe ubugenzacyaha zahise zitangiza iperereza kugira ngo hazamenyekane amakuru nyakuri y’icyishe uwo mwana. Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Gahini gukorerwa isuzuma.

(Isabelle K.)

Comments are closed.