Kayonza: Umusaza w’imyaka 65 yarohowe agiye kwiyahura bwa kane

4,498

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, buratangaza ko bugiye kwegera umuryango w’umusaza w’imyaka 65 warohowe mu cyuzi ku nshuro ya kane agerageza kwiyahura mu bihe bitandukanye kubera amakimbirane afitanye n’umugore we.

Ibi burabivuga nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mata 2024, mu Mudugudu wa Busasamana mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama, harohowe mu cyuzi umusaza w’imyaka 65 wari wamaze kwiyahura gusa bakamukuramo atari yapfa.

Amakuru yatanzwe avuga ko uyu musaza umaze iminsi yiyahura bakamutabara, ngo yari yabitewe n’amakimbirane yo mu muryango afitanye n’umugore bashakanye.

Mu ijoro ryakeye ngo yashwanye n’umugore we hamwe n’abana ahita ava mu rugo arabahunga ajya kureba inshoreke ye agezeyo nayo yanga kumufungurira bituma afata icyemezo cyo kujya kwiyahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mutuyimana Pauline, yabwiye IGIHE ko bagiye kwegera umuryango bawuganirize ku buryo ibibazo bafitanye babicoca.

Yagize ati “ Tugiye kwegera uriya muryango tubaganirize ku bibazo by’amakimbirane bafitanye ku buryo birangira bakiyunga, bakongera kubana neza, ngire ngo icyateye uriya musaza gushaka kwiyahura ni ibyo bibazo by’amakimbirane bafitanye. Nitubaganiriza ndakeka bizarangira kuko hari izindi nshuro eshatu yari yagerageje nabwo kwiyahura ariko agatabarwa.”

Kuri ubu uyu musaza w’imyaka 65 ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Karama.

(src:igihe.com)

Comments are closed.