Zambia: Umugabo akurikiranyweho gusambanya inyana avuga ko nyirabayazana ari umugore we.

3,555
Kwibuka30

Umugabo yatawe muri yombi na Polisi ya Zambia akekwaho gusambanya inyana y’inka, kandi avuga ko umugore we nawe yabigizemo uruhare.

Uyu mugabo yatawe muri yombi na Polisi kuwa Kane tariki ya 20 Mata 2023. Umuvugizi wa Polisi wungirije yatangarije itangazamakuru ko uwo mugabo afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Chilanga.

Kwibuka30

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Dany Mwale wungirije umuvugizi wa Polisi yahamije ko uwo mugabo usanzwe ari umushumba yafatiwe mu cyuho, arimo gusambanya inyana mu rwuri rw’inka yakoragamo.

Kugira ngo atabwe muri yombi, Shebuja witwa Erick Chimenge yagiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Chilanga atanga ikirego, amushinja kumusambanyiriza inyana.

Polisi yatangaje ko Mwemba Reagan ubwo yabazwaga mu iperereza yemeye icyaha akekwaho, ariko akavuga ko umugore yamwangiye gutera akabariro kandi yagize ubushake bwo kuyikora, bigatuma akora icyaha cyo gusambanya iyo nyana.

(Src: Zambian reports.news)

Leave A Reply

Your email address will not be published.