Kayonza: Umusaza w’imyaka 70 arakekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 8


Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’umusaza w’imyaka 70 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwuzukuru we ufite imyaka umunani nyuma akaza gutoroka.
Amakuru y’isambanywa ry’uyu mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 8 bigakorwa na sekuru yatangiye kujya hanze atanzwe n’umukecuru we, ari nawe nyirakuru w’umwana.
Abaturiye urwo rugo bavuga ko ubwo mukecuru yari yagiye kurwaza umuntu mu bitaro, muri iyo minsi yahamaze, umusaza yahoraga yihererana akana k’akuzukuru ke akagasambanya, akagatera ubwoba ko ngo nikibeshya kakabivuga azakica, nyuma umukecuru agarutse, umwana yariherereye n’ubwoba bwinshi abibwira nyirakuru, nawe yahise yihutira kujyana umwana kwa muganga, basanga koko umwana yasambanywaga, niko kumuha imiti, umukecuru yahise yahise yihutira gutanga amakuru y’uburyo umugabo we yangije umwuzukuru wabo, ariko inzego z’umutekano zihageze zasanze wa musaza yamaze gucika.
Aya makuru yemezwa n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rukara aho uwo murwyango utuye, Mukaniyonsenga Léa, yagize ati:”Nibyo twahawe amakuru ko hari umusaza w’imyaka 70 y’amavuko ukekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka 18 y’amavuko, ni amakuru twahawe n’umukecuru w’uwo musaza, avuga ko nawe atazi neza neza amataliki byabereyeho, gusa ni uko ngo icyumweru kibanziriza igishize aribwo yari yagiye kurwaza umuntu mu bitaro, yagaruka umwuzukuru we akamubwira ko sekuru yajyaga amusambanya, ndetse akamutera n’ubwoba ko nabivuga azamwica”
Gitifu akomeza avuga ko inzego z’umutekano n’iz’ibanze bihutiye kujya mu rugo kugira ngo bafate uwo musaza ariko basanga yacitse.
Uyu muyobozi yashimiye cyane uwo mukecuru kuba atarigeze ahishira umugabo we ahubwo agatanga amakuru, asaba n’abandi baturage ko bajya birinda guhishirana ku byaha bikomeye nk’ibyo, ndetse asaba ababyeyi n’abandi muri rusange kujya bareberera abana no kujya abatangira amakuru ku gihe.
Kugeza ubu inzego z’umutekano ziri mu gikorwa cyo guhiga bukware uwo musaza ngo aze abazwe ku mahano akekwaho gukorera umwuzukuru.
Comments are closed.