Kayonza: Umuyobozi w’ishuri na mwarimu bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’ubwubatsi

8,069
Kwibuka30

Umwarimu n’umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa mukarange ruherereye mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo kubakisha ibyumba by’amashuri ku kigo babereye abayobozi.

Uyu muyobozi yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, aho rwamufashe arikumwe n’umwarimu ushinzwe ububiko bw’ibikoresho byo kubakisha ibyumba by’amashuri bishya.

Bivugwa ko ibikoresho bibye ari Ferabeto zari zigenewe kubakishwa aho, aba bombi bafatanyije bapakiraga izi ferabeto bakabwira umuzamu ko bazijyanye ahandi hantu hari kubakwa amashuri muri uyu murenge.

Kwibuka30

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukarange, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko aba bombi aho kujyana izi ferabeto aho bavugaga, bahitaga bazikomezanya i Rwamagana ku mucuruzi bari bumvikanye ko azigura nyuma zikaza kugarurwa gucururizwa i Kayonza.

Yakomeje avuga ko uwo mucuruzi ufite iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nawe asanzwe ari umwarimu kuri iki kigo.

Uyu muyobozi yakomeje aburira abayobozi b’ibigo by’amashuri bashaka kunyereza ibikoresho byo kubaka amashuri ko Leta iri maso kandi ko uzajya afatwa ajya abiryozwa.

Kuri ubu, umuyobozi w’ishuri n’umwarimu bafatanyije kwiba izi ferabeto bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukarange.

Leave A Reply

Your email address will not be published.