“Muntinye” indirimbo nshya ya Ama G The Black asubiza abavugaga ko yazimye

9,465

Umuraperi Ama G the Black uri mu bagize ibihe byiza mu muziki w’u Rwanda, yasohoye amashusho y’indirimbo “Muntinye” yasubirijemo abavuze ko yananiwe n’umuziki atakigaragara. (photo Inyarwanda)

Amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya “Muntinye” yasohotse kuri uyu wa kabiri, afite iminota 03 n’amasegonda 07’. Yari amaze iminsi araritse abafana be n’abakunzi b’umuziki we muri rusange, ko agiye gusohora indirimbo nyuma y’amezi agera ku munani yari amaze acecetse.

Ama G The Black yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yise “Ku nkovu” muri Mutarama 2020, amaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 64 kuri Youtube.

Mu ndirimbo “Muntinye” yaririmbye avuga ku bukana bwa Coronavirus, uko yapfukamishije Isi idasize n’umwe kandi ko icyizere cyo kubona umuti wayo kiri kure nk’ukwezi.

Avuga uburyo Coronavirus yatumye abari beza batakigaragara mu maso bitewe n’uko bambaye udupfukamunwa, akarenzaho ko abashatse kuyisuzugurura ubu bitabye Imana.

Ama G The Black yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko yanditse iyi ndirimbo ‘Muntinye’ nk’igisubizo yari amaranye iminsi ashaka guha buri wese wumva ko azazamukira ku izina rye yakoreye.

Avuga ko amaze iminsi hari ibyo ahugiyemo, byatumye hari ababyuririraho bavuga ko yazimye kandi ngo abavuze ibyo ni abahanzi bakizamuka. We avuga ko ababazwa n’ibikorwa n’aba bahanzi, kuko bagakwiye gushyira imbere kuvuga ku bikorwa byabo kurusha uko bavuga izina rye mu biganiro.

Ati “…Nari maze iminsi mbona abantu bakora ibiganiro bakangarukaho kubera ibyo nari mpugiyemo. Ni ukubibutsa ko ntaho umuntu yagiye ahubwo bagakwiye kumutinya.”

Akomeza ati “Nagerageje kubinyuza muri ibi bihe turimo bya Covid-19. Bavugaga ngo umuziki waratunaniye kandi ntibazi aho umuntu ari n’ibyo aba ahugiyemo. Naravuze nti rero mwitonde kandi nabonaga bivugwa n’abana.”

Hakizimana Amani [Ama G the Black] ari mu bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda, yakunzwe mu ndirimbo ‘Uruhinja’ ‘Twarayarangije’, ‘Ikiryabarezi’, ‘Umuntu’ n’izindi zakomeje izina rye.

Amajwi (Audio) y’indirimbo ye nshya yise “Muntinye” yakozwe na Producer Evydecks naho amashusho (Video) yayo yakozwe na Gene Kwizera.

(src:Inyarwanda.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.