Kayonza: yafatiwe mu cyuho amaze kwiba arenga miliyoni ebyiri mu iduka

9,960

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafatiye mu cyuho uwitwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 28 amaze kwiba amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 2,500,000 mu iduka ry’umucuruzi.

Sibomana Emmanuel yafashwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Gashyantare, mu isanteri ya Kayonza iherereye mu Kagali ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, ubwo yari amaze kuyiba mu iduka ry’umucuruzi witwa  Nyirahirwa Beatrice w’imyaka 48.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police( SP) Hamdun  Twizeyimana yavuze ko abagabo 3 bicyekwa ko bakora ubwambuzi bushukana kuri uwo munsi tariki ya 16 Gashyantare baje ku iduka rya Nyirahirwa Beatrice batangira kumujijisha bagamije kumwiba.

SP Twizeyimana yagize ati” Umwe yinjiye abaza Nyirahirwa niba afite umuceri w’umutanzaniya amusubiza ko atawufite, ahita asohoka hinjira uyu witwa Sibomana ari nawe wafatanwe ariya mafaranga  amubaza ko afite amavuta undi amusubiza ko atayafite ariko amwemerera ko yamubariza ku rindi duka. 

SP Twizeyimana akomeza avuga ko Sibomana yabonye nyiri duka asohotse  ahita yinjira mu iduka imbere areba mu gakapu yabikagamo amafaranga akuramo miliyoni ebyili n’ibihumbi maganatanu (2.500.000).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yakomeje avuga ko  Nyirahirwa yahise agaruka yihuta abona Sibomana areba nabi  ahita yibuka ko yari yasize amafaranga ye mu iduka ajya kuyareba.

Nyuma yo kureba aho yasize amafaranga yasanze nta yarimo ahita afata Sibomana atabaza inzego z’umutekano zari hafi aho baramufata.  Basanze ayo mafaranga Sibomana yayahishe mu myenda y’imbere  abandi babiri bari bazanye bagenda bibarisha ibicuruzwa  babonye mugenzi wabo afashwe bahise biruka.

SP Twizeyimana yagiriye inama abacuruzi kujya bitondera abantu babagana kuko hari igihe haba harimo kugenzwa n’ibindi harimo no kwiba.  

Yagize ati ”Abacuruzi bakwiye kujya bagenzura abantu baza kugura ibintu mu maduka yabo. Igihe umukiriya yinjiye ukirinda gusohoka ngo umusige mu iduka wenyine”.

Sibomana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe  ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Mukarange kugirango hakorwe iperereza n’abariya birutse bashakishwe bafatwe.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Comments are closed.